• Amakuru / POLITIKI


Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23 kuba ari bo bari inyuma y’ibitero bya drone biheruka kugabwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kisangani, giherereye mu ntara ya Tshopo.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama rishyira ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare, ni bwo ikibuga cy’indege cya Bangboka giherereye mu bilometero 17 uvuye mu mujyi wa Kisangani cyarashweho na za drone.

Ubuyobozi bw’Intara ya Tshopo mu itangazo bwasohoye, bwavuze ko izo drone zari zitwaye amasasu adasanzwe agizwe n’uduce twinshi tw’andi masasu.

Iryo tangazo rigaragaza ko ibyo bitero “byagabwe n’u Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa barwo ba AFC/M23”, rikigaragaza nk'”igikorwa cy’ubugome, kidafite ubutabera kandi gikomeje”kigambiriye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo rikomeza rivuga ko kubera “ubushishozi n’ubunyamwuga by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo mu by’umutekano, drones 8 zashoboye guhanurwa mbere yo kugera ku ntego”.

Ubuyobozi bwa Tshopo bwunzemo ko nta muntu wapfuye cyangwa uwakomeretse, kandi ko nta bihambaye biriya bitero byangirije.

Ku bwa Leta ya RDC, biriya bitero ngo birerekana “na none ubushake bw’u Rwanda bwo gushidikanya no gutesha agaciro amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington”.

Ntacyo ubuyobozi bw’u Rwanda buratangaza kuri ibi birego bishya.

RDC yunzemo ko mu guhangana na biriya bitero, isaba umuryango mpuzamahanga “kurenga amagambo yo kwamagana gusa, ugafata ingamba zifatika kandi zikumira, hagamijwe guhagarika igitero kimaze imyaka irenga mirongo itatu, no gutuma ingabo z’amahanga n’abazifasha bava mu bice bya RDC byigaruriwe”.

Kinshasa yasabye abanye-Congo baturiye ikibuga cy’indege cya Kisangani bari batangiye guhunga kubera ubwoba gusubira mu ngo zabo, kuko nta mpamvu ikwiye gutuma bahunga ihari.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments