• Imyidagaduro / IBITARAMO

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yanenze bikomeye ibihembo bya Grammy Awards, avuga ko uwo muhango wari “udahagije kurebwa”, anashinja uwawuyoboye, Trevor Noah, gutangaza amagambo atari yo kandi amuharabika.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe Truth Social, Trump yavuze ko Grammy ziri mu bihembo “bibi kurusha ibindi”, anavuga ko umuyoboro wa CBS wagize amahirwe kuba utagitambutsa ibyo yise “umwanda”.

Trump yanenze kandi imiyoborere ya Trevor Noah, amugereranya nabi n’uwahoze ayobora ibiganiro byo nijoro Jimmy Kimmel, avuga ko Noah atigeze amugeraho mu bushobozi.

Ibi Trump yabivuze nyuma y’uko Trevor Noah, mu gihe cyo gutanga ibihembo, avuze amagambo yerekeye Trump na Perezida wahoze ayobora Amerika Bill Clinton, abahuza n’uwakatiwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, Jeffrey Epstein.

Trump yahise ahakana yivuye inyuma ko atigeze na rimwe agera ku kirwa cya Epstein cyihariye, cyangwa kugira aho ahuriye na cyo mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ati: “Sinigeze njya ku Kirwa cya Epstein, habe na hato. Sinigeze ngera hafi aho”, yongeraho ko atigeze ashinjwa ibyo n’itangazamakuru mbere.

Perezida Trump yavuze ko amagambo Trevor Noah yavuze atari yo kandi amuharabika.

Yanatangajje ko ari gutekereza kujyana Trevor Noah mu nkiko, amwita “umuyobozi w’umuhango w’agahomamunwa kandi udafite impano”, avuga ko abanyamategeko be bashobora gutanga ikirego basaba indishyi z’akababaro.

Trump yanibukije ko yagiranye n’abandi bantu bo mu itangazamakuru amakimbirane yagejejwe mu nkiko mbere, avuga ko izo manza “zamugiriye akamaro”.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments