Abakunzi ba
Hip Hop mu Rwanda bongeye gutekerezwaho kuko bagiye gutaramirwa n’abahanzi
bakomeye barimo Bull Dogg, B-Threy na Logan Joe. Aba bazahurira ku rubyiniro
rwa Mic Tribe 2026.
Iki gitaramo
cyihariye kigamije guhuza abakunzi b’injyana ya hip-hop n’abaraperi,
bagasabana, bagasangira umuziki nyarwanda w’ukuri, kandi bakishimira amajwi
y’umwimerere n’imyidagaduro ku rwego rwo hejuru.
Umwaka
ushize 2025, Mic Tribe yaranzwe n’abahanzi bakomeye nka Bull Dogg, Bushali,
Logan Joe, Kenny K-Shot, Angell Mutoni na Trizzie Ninety Six, bituma iki
gitaramo kiba kimwe mu byaranze injyana ya hip-hop mu Rwanda.
Abafana
bazagezwaho n’ibihangano bya YOSH-B Bahati wo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo, Bull Dogg, B-Threy, Logan Joe, Pro Zed na Fifi
Raya, aho buri muhanzi azagaragaza impano ye ku rubyiniro ku buryo bwimbitse
kandi butaziguye.
Uretse
imiziki, abitabira bazishimira ibikorwa by’ubugeni bwo ku muhanda (street art),
bituma iki gitaramo kibera ahantu hazwi nko guhura n’impano nyarwanda zose, si
umuziki gusa.
Iki gitaramo
cyatewe inkunga n’ibigo bikomeye birimo Airtel, kikaba cyateguwe mu rwego rwo
guteza imbere hip-hop nyarwanda no guha abafana n’abaraperi umwanya wo guhura,
gusabana, no kwishimira umuziki mu buryo bwuzuye.
Abategura
igitaramo bavuga ko Mic Tribe atari igitaramo gisanzwe gusa ahubwo ari ijoro
ry’abafana ba hip-hop n’abaraperi, aho imiziki, ubugeni n’imyidagaduro bihurira
hamwe mu buryo butaziguye kandi bwuzuye.
iki igitaramo
Biteganyijwe ko kizabera kuri Mundi Center tariki ya 07
Gashyantare 202 cyatewe inkunga n’uruganda
rwa Skol Rwanda na Airtel
Like This Post? Related Posts