• Imyidagaduro / IBITARAMO

 

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi yongeye gushimangira izina rye nk’umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu Burayi, nyuma y’uko hatangajwe ko agiye gutaramira mu Bubiligi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026, kikazabera mu mujyi wa Brussels, kikaba cyarateguwe na Team Production, imwe mu makompanyi azwi cyane mu gutegura ibitaramo bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana hirya no hino mu Burayi.

Israel Mbonyi agiye gusubira mu Bubiligi nyuma y’igitaramo yakoreyeyo mu 2024, cyabaye amateka nyuma yo kwitabirwa n’abantu benshi baje bakuzuza icyumba kizwi cyane cya Docks (Dome Events Hall). Icyo gitaramo cyabaye intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Muri icyo gitaramo, Israel Mbonyi wari umaze gushyira hanze album ye ya gatanu yakiriwe ku rubyiniro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Brussels, Philippe Close, wamushimiye amwita umwe mu bahanzi bakomeye baturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bafite izina rikomeye mu Burayi. Mbonyi yanahawe igihembo cy’ishimwe,.

Uyu muhanzi, umaze imyaka 11 mu muziki, yatangiye gutaramira mu Bubiligi mu 2023 mu gitaramo cyabereye Birmingham Palace. Kuva icyo gihe, yakomeje kwiyubakira izina n’abafana benshi mu Bubiligi no mu bindi bihugu by’i Burayi, bituma aba umwe mu bahanzi ba gospel bakunze gutumirwa cyane gutaramirayo

Mu gutangaza ku mugaragaro igitaramo cya Israel Mbonyi kizaba muri Kamena 2026, Team Production yatangaje kandi ko hari indi gahunda yo gutegura ikindi gitaramo cya gospel kizaba ku wa 4 Mata 2026 i Brussels, kikazitabirwa n’abahanzi barimo Alex Dusabe, René Patrick, Tracy, Ben na Chance.

Iki gitaramo cyo mu Bubiligi kije gikurikira igitaramo aheruka gukorera muri  BK Arena yise “Icyambu 4”, ku wa 25 Ukuboza 2025, cyikitabirwa n’abakunzi be benshi buzuye BK Arena abandi bakabura naho  bicara

Gukomeza kwamamaza no gutegura ibitaramo bya Israel Mbonyi mu Bubiligi bigaragaza uko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana  ukomeje kurenga imipaka, ugahuza Abanyarwanda n’abandi batuye mu Burayi binyuze mu kuramya Imana, gusenga no gusangira ukwizera.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments