• Amakuru / POLITIKI

Mu gitondo  cyo kuri  uyu wa Kabiri  tariki  03 Gashyantare 2025 Guverinoma y’ U Rwanda yoherereje  Igihugu cya Mozambique  Toni  20  ziganjemo ibyo  kurya ,Ibiti n’ibindi  bikoresho bitandukanye  byo kugoboka  abaturage b’Icyo gihugu

Mu itangazo  Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga  n’Ubutwererane  yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo  yemeje ko ibikoresho n’ibyo kurya  boherereje  icyo gihugu  bizafasha abaturage baherutse kugirwaho ingaruka n’Imyuzure iherutse kuhaba

Iryo  tangazo  rya  Guverinoma  y’U  Rwanda  riragira riti  twoherereje Mozambique toni 20 zirimo ibiribwa , Imiti  n’ibindi bikoresho   byo  gufasha abaturage  b’icyo gihugu  bibasiwe  n’imyuzure  yahitanye ubuzima bwa  benshi abandi  ibakura mu byabo

Si ubwa mbere u Rwanda rutanze inkunga y’imiti kuko umwaka ushize 2025, binyuze ku bwami bwa Jordania, rwoherereje abanya Gaza inkunga ingana na toni 40 y’ibiribwa n’imiti igenewe gufasha abaturage ba Gaza bafite ibibazo byo kubona imiti n’ibiribwa byo kubaramira muri iki gihe kibakomereye.

Umubano w’u Rwanda na Mozambique watangiye mu 1990, wongererwa imbaraga mu 2018 ubwo ibihugu byombi byashyiragaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye.

Kuva muri Nyakanga 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanya mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n’umutwe wa Ansar al Sunnah.

Kuva inzego z’umutekano zatangira gukorera muri Cabo Delgado, zirukanye ibyihebe, zibikura mu birindiro bihoraho byari byarashinze mu turere dutandukanye, bihungira mu mashyamba na ho zirabihasanga, zirabitsinsura.

Nyuma yo gutsinsura ibi byihebe, abaturage bari barahunze basubiye mu ngo zabo, ibikorwaremezo birimo umuriro w’amashanyarazi birongera birakora.




 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments