• Ubuzima / INDWARA


Ikigo nderabuzima cya Rukemberi giherereye mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba irashinjwa gutanga serivisi mbi aho abarwayi Babura ababakira ndetse hakaba n’igihe aribo bikorera isuku kandi nyamara aribo abo kurwazwa kuko nta gatege baba bafite. 

N’ubwo iki kigo nderabuzima kimaze imyaka itari mike gikora cyagombaga kuba gifite  abakigana batari bake, ariko siko biri kuko abaturage bavuga ko kubera kutita ku barwayi, abafite amikoro bahitamo gukora urugendo bakajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Gashora mu karere ka Bugesera.

Bamwe mu baturage bahivurije bavuga ko hari n’igihe abaganga barangara bagaha abarwayi imiti ihabanye n’indwara barwaye ndetse abanda bagahabwa igipimo cy’iyo banywa kirenze igiteganyijwe, ibyo bavuga ko byabagizeho ingaruka bigatuma bagaruka kurembera muri iryo vuriro.

Nzamwitakuze Peninah ni umwe mu baturage bivurije Rukumberi ahabwa imiti irengeje urugwiro rw’iyo yagombaga guhabwa, aho arembeye ahamya ko abaganga baho barangarana abarwayi.

Ati: “Abaganga bararangara pe! Nk’ubu ngubu bagiye kureba umupira nta muntu uhari! Hari umusaza uryamye hariya wabuze umuganga umwitaho.”

Ku murongo wa telephone, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rukumbere yemereye B Plus Tv ko serivise zidatangwa uko umurwayi abyifuza ariko ngo bikaba binaterwa no kuba abaganga bahari badahagije.

“Ku kijyanye na serivise koko birashoboka umurwayi atabona serivise uko abyifuza, kuko kugira ngo ubone serivise hari ibyo muganga aba ari bukugenere bitewe n’ibyo ufite, kandi hari amasaha abarwaza bagomba kujya gusura abarwayi, sinketereza ko umuntu yakagombye kugenda ku murwaza waje gusura umurwayi bitewe nuko wenda hari ikindi kintu kidasanzwe. Tugira amasaha yo gusura abarwayi, umuntu akaza akabaganiriza, akabagemurira. Imbogamizi iri ku kibazo kijyanye wenda n’abakozi badahagije ukurikije n’abarwayi twakira ariko uko bigenda kose serivise arayibona nubwo atayibonera igihe abishakiye.”



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments