Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Côte d’Ivoire, Nialé Kaba, yahamagaje Ambasaderi wa Niger i Abidjan, amumenyesha ko igihugu cye cyababajwe bikomeye n’amagambo ya Perezida Abdourahamane Tchiani yibasira Alassane Ouattara.
Mu cyumweru gishize,
Gen Tchiani yibasiye bikomeye Ouattara, Perezida w’u Bufaransa n’uwa Bénin,
abashinja gushyigikira igitero cy’iterabwoba cyagabwe ku kibuga cy’indege cya
Niamey mu rukerera rwa tariki ya 28 Mutarama 2026.
Uyu Mukuru w’Igihugu yakoresheje amagambo y’uburakari, agira ati: “Tuributsa abaterankunga b’aba bacanshuro,
barimo Emmanuel Macron, Patrice Talon na Alassane Ouattara: twumvise bamoka
bihagije, bagomba kwitegura kutwumva natwe.”
Nyuma y’inama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 4 Gashyantare,
Umuvugizi wa Guverinoma ya Côte d’Ivoire, Amadou Coulibaly, yatangaje ko atari
ubwa mbere igihugu kiba mu muryango wa AES, kandi ko igihugu cyabo gisaba ko
ibyo birego bigaragarizwa ibimenyetso.
Amadou yasobanuye ko igihugu cyabo cyari cyaranze gusubiza ibi
bihugu kubera ko bitari byarigeze bishyira mu majwi Perezida Ouattara ariko ko
kumuvuga mu mazina byabaye kurenga umurongo utukura.
Yagize ati: “Ibihugu AES byashinjaga Côte d’Ivoire ntibyavugaga
izina ry’Umukuru w’Igihugu. Ubwo cyari ikirego rusange ku gihugu cyacu,
twumvaga gusubiza bitari ngombwa. Ariko ubu izina ryashyizwemo, turabyamagana,
tugira icyo tubikoraho.”
Nyuma yo guhamagaza Ambasaderi, Guverinoma ya Côte d’Ivoire
yandikiye iya Niger ibaruwa iyisaba ibisobanuro kuri iki kirego, ariko nta
gisubizo irabona.