• Amakuru / POLITIKI


Ikibazo cy’abashaka ibyangombwa byo gutangiza imishinga itandukanye bakisanga bari gusiragizwa mu nzego zitandukanye cyane cyane iz’ubuziranenge ni kimwe mu byagarutsweho mu nama y’Igihugu y’Umushikirano ya 20 yataranye ku munsi wayo wa kabiri.

Ni ikibazo cyazamuwe na Rwiyemezamirimo wabazaga impamvu abantu bakomeza kuzengurutswa mu nzego zitandukanye, Mu gutanga umurongo kuri iki kibazo Perezida wa Repubulika yasabye Minisitiri w’Intebe ko iki kibazo cyahabwa umurongo ntikizongere kugaruka kuko kimaze igihe kinini.

 Uyu Rwiyemezamirimo yagize ati “ Hari ibigo bimwe na bimwe nka Rwanda FDA, MAGERWA, ndetse na REMA rimwe na rimwe, hari ikibazo nahuye nacyo kuri bo ubwo nuzuzaga ibisabwa.  Iyo ugiye gusaba icyangombwa cyo gukora cyangwa ikindi cyangombwa baguha urutonde rw’ibisabwa, nafashe icyumweru cyangwa bibiri nuzuza ibyo bisabwa mbishoje bampa urundi rutonde, ibyo bitwara igihe kinini, nkibaza impamvu batatangira rimwe urwo rutonde mu gucungura igihe?”

Ibisubizo umukuru w’igihugu n’abandi bafite aho bahuriye n’iki kibazo batanze kuri muri Video ikurikira.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments