Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 45 ishize urugamba rwo kubohora Uganda rutangijwe, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yambitse Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, umudali w’ishimwe kubera uruhare rwe mu bikorwa byo kurinda umutekano w’igihugu no guhangana n’imitwe y’iterabwoba mu karere.
Uyu mudali wahawe Gen Muhoozi ugaragaza ishimwe Leta ya Uganda
imuha ku buyobozi yagaragaje mu misiyo itandukanye ya gisirikare, by’umwihariko
mu kurwanya umutwe wa Al-Shabaab no mu bikorwa bya gisirikare byabereye muri Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia na Sudani y’Epfo.
Ibi
birori byabereye i Kabale, bihuzwa n’umunsi uzwi nka “Tarehe Sita”, wizihizwa
buri mwaka mu kwibuka tariki ya 6 Gashyantare 1981, umunsi abasirikare 27
bayobowe na Museveni batangirije urugamba rwo kubohora Uganda, batangiza
igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba cyari mu maboko y’ingabo za Milton
Obote.
Urwo
rugamba rwatumye mu 1986, National Resistance Army (NRA) igera ku ntsinzi,
Museveni afata ubutegetsi, hafatwa icyemezo cy’uko uyu munsi uzajya uba umunsi
mukuru w’igihugu.
Mu
ijambo rye, Museveni yibukije Abanya-Uganda amateka y’uru rugamba, agaragaza ko
igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye birimo ubwicanyi n’akarengane, by’umwihariko
mu 1973 no mu yindi myaka yakurikiyeho, aho yavuze ko hagaragajwe abantu benshi
bakundaga igihugu bahitanywe n’ubutegetsi bubi.
Yavuze
ko mu rwego rwo kubaha icyubahiro hashyizweho urukuta rwo kubibuka i Kabale,
hagamijwe ko amateka atazibagirana, by’umwihariko ku rubyiruko.
Perezida
Museveni yashimiye abaturage uruhare bagize mu iterambere ry’igihugu n’uburyo
bitabiriye amatora aheruka, ashimangira ko umutekano ari wo musingi
w’iterambere rirambye.
Yanagarutse
ku Karere ka Kigezi na Kabale, avuga ko ari ahantu hakungahaye ku mutungo
kamere, ubuhinzi n’ubukerarugendo, asaba ko ibi bikoreshejwe neza byabyara
inganda, serivisi zitandukanye n’imibereho myiza y’abaturage.
Gen
Muhoozi Kainerugaba, umwe mu bayoboye ibikorwa bya gisirikare bya Uganda mu
karere, azwi cyane nk’umwe mu bateguye “Operation Shujaa” yatangijwe ku wa 30
Ugushyingo 2021, igamije kurwanya umutwe wa ADF mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse
no mu bikorwa byo guhangana n’imitwe y’iterabwoba nka Al-Shabaab mu Karere ka
Afurika y’Iburasirazuba.