Abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bahuriye mu gihugu cya Oman mu biganiro bigamije kugabanya umwuka mubi umaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi. Ibi biganiro bibaye mu gihe abaturage bo muri Iran bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’imyigaragambyo yibasiye igihugu cyabo.
Imibare imaze kumenyekana igaragaza ko abantu 6.883 bamaze gupfa
mu myigaragambyo, mu gihe abantu 50.000 barafungiwe. Iyi mibare yerekana uburyo
umutekano w’abasivili uhangayikishijwe, ndetse n’ingaruka z’ubukungu
n’imibereho y’abaturage.
Amerika
ishinja Iran kwica abigaragambiriza no gukomeza gahunda yayo yo gukora intwaro
kirimbuzi, mu gihe Iran ivuga ko abaguye mu myigaragambyo bari gukora ibikorwa
by’iterabwoba. Tehran kandi ivuga ko gahunda yayo y’ingufu za nucléaire igamije
amahoro kandi itazigera ikoreshwa mu ntambara.
Ibiganiro
byabereye muri Oman byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran,
Abbas Araghchi, ndetse n’intumwa za Perezida Trump, Steve Witkoff na Jared
Kushner. Minisitiri Araghchi yavuze ko ibiganiro byagenze neza, bikanatanga
icyizere cyo gutangiza inzira nshya y’ubwumvikane, n’ubwo impande zombi zifite
imyanya itandukanye ku bijyanye na missile za Iran, gahunda ya nucléaire
n’inkunga ku mitwe yitwaje intwaro.
Ibi
biganiro bibaye nyuma y’igihe Amerika yongeye ingabo n’intwaro zikomeye hafi ya
Iran, mu gihe Perezida Trump yavuze ko ashobora gukoresha igitero niba
ibiganiro bidatanga umusaruro. Iran nayo yavuze ko itazigera yibagirwa gusubiza
ibitero byayigabwaho, ndetse ko imitungo ya Amerika iri muri ako karere
ishobora guhura n’ingaruka zikomeye.
Impande
zombi zitaragera ku myumvikano, ariko ibiganiro bya Oman bitanga icyizere
cy’uko inzira y’amahoro ishobora gutangira, n’ubwo abaturage bo muri Iran
bakomeje kwihanganira ingaruka zikomeye z’imyigaragambyo n’akajagari
k’umutekano mu gihugu cyabo.