Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kacyiru, barashinja ubuyobozi kubangaza nyuma y'uko bahuye n'ibiza byabasenye, bagacumbikirwa mu rusengero rwa ADEPR none ubu bakaba barasohowemo ntaho kwerekeza bafite.
Ibi byabereye mu Kagari ka Kamutwa, mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, mu byumweru bibiri bishize.
Aba baturage bavuga ko nyuma yo guhura n'ibiza inzu imwe mu zo bakodeshaga igasenyuka ubuyobozi by'Akagari n'Umurenge bwabacumbikishirije ku Rusengero rwa Kacyiru ari naho bari bamaze ibyumweru bibiri baba ariko kuri ubu bakaba bakuwemo ntaho kujya bafite.
Umwe muri bo yagize ati:"Twagize ikibazo cy'ibiza, hari igipangu twabagamo havamo inzu imwe ihirima abayobozi baraza badukuramo twese ngo inzu ibwo yahirimye nituvemo twese itazagira uwo igwira bityo badushakira icumbi hano kuri ADEPR. Twese uko twari dutuye muri icyo gipangu batuzana hano. Uyu munsi baraje baratubwira ngo nituvemo hano hantu hari ibikorwa byo gufotora abazafata Indangamuntu Koranabuhanga, ibintu byacu barabisohora babijugunya hano hanze nk'uko muri kubibona. Aha udusanze niho batujugunye."
Yakomeje avuga ko kuri ubu bayobewe aho berekeza kuko n'abana bari bavuye mu ishuri bari kuzerera hanze kuko bamaze gusohorwa aho babaga.
Aba bavuga ko basohowe n'abanyerondo na Gitifu ku Rusengero, aho bari bacumbikishijwe n'ubuyobozi bababwira ngo nibasubire aho baturutse ku ivuko ryabo.
Bakomeza bavuga nyuma yo kugeza ku Rusengero ubuyobozi bwabahazanye butigize bugaruka kubakurikirana ngo barebe uko bameze bakaba batunguwe ni uko bwagarutse bubirukana aho bwabazanye.
Aba bapangayi (Abakodesha) basaba ko bafashwa kubona aho kuba kuko ibiza bitareba abafite inzu zabo bwite gusa ko ahubwo n'abapangayi nabo bagerwaho nazo.
Uretse kuba bavanywe aho bacumbikishirijwe bavanavuga ko batigeze bateguzwa ko bazakurwamo kandi batanafite aho berekeza.
Umunyamakuru wa BTN TV, yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'Akagari n'Umurenge wa Kacyiru ariko abo bose ntibabonetse ku murongo wa telefone.