• Imikino / FOOTBALL

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Fabrice yashyizwe muri komite Nyobozi igize Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hagati, CECAFA.

Ku wa Gatandatu tariki 07 Gashyantare 2026 ni bwo muri Djibouti habereye Imana y’Inteko Rusange ya CECAFA, yakorewemo ibikorwa bitandukanye birimo gutoza komite Nyobozi nshya, ingengo y’Imari izakoreshwa muri uyu mwaka n’ingengabihe y’imikino ya CECAFA.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice ari mu bitabiriye aya matora ndetse yashyizwe mu bagize komite Nyobozi. 

Ni mu gihe Paulos Weldehaimanot usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Eritrean yatorewe kuyobora CECAFA mu myaka ine iri imbere akaba yari we mukandida rukumbi wari kuri uyu mwanya.

Ali Abdi Mohamed uyobora Ishyirahamwe ry’umupira w'amaguru muri Somalia we yatorewe kuba Visi Perezida. 

CECAFA igizwe n’ibihugu 12 ari byo u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Eritrea, u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda, Somalia, Sudani na  Zanzibar.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments