Hari bamwe mu batuye mu kagari ka Mujuga umurenge wa Kitabi akarere ka Nyamagabe, bavuga ko bategereje ingurane z’ibyabo byangijwe mu ikorwa ry’umuyoboro w’amazi Mabende-Rwuve na Kampani yitwa GCC amaso ahera mu kirere mu gihe cy’umwaka ushize, bityo bakaba bifuza ubuyobozi bwabakurikiranira iby’iki kibazo kigakemuka.
Bamwe mu barimo uyu
Kamanyana Beatrice bavuga ko bangirijwe imyaka irimo imyumbati, ibigori,
ibishyimbo imbuto n’ibindi ibyabateje ingaruka zirimo inzara, kudindira mu byo
bagombaga kubyazamo umusaruro iyo mitungo ya bo, ingendo z’urudaca bajya
kwishyuza bagatakaza umwanya w’ibindi bagakoze bibateza imbere n’ibindi.
Bose bahuriza ku cyifuzo
cy’uko ubuyobozi n’abandi bireba babaha ingurane z’ibyabo byangijwe.
Kuri iki kibazo umukozi wa
Kampani y’Ubwubatsi Glory Construction Company GCC uhagarariye Site y’ahakozwe
uyu muyoboro w’amazi wa Mabende-Rwuve Claude Mugisha avuga ko bakizi ndetse
hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo aba baturage bishyurwe.
Ni mu gihe umuyobozi
w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage UWAMARIYA
Agnes, ku murongo wa Telephone yabwiye B plus Tv ko bakimenye ariko bari gukorana
bya hafi n’iyi Kampani y’ubwubatsi GCC yakoze uyu muyoboro w’amazi bikangiza
imyaka y’abaturage kugira ngo bishyurwe.
Ubushakashatsi bwakozwe mu
mwaka wa (2024) n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ukimakaza imiyoborere
myiza (Transparency International Rwanda/TIR), bwagaragaje ko abarenga 60%
by’abaturage batigeze bahabwa ingurane ku mitungo yabo yangijwe.
Muri ubwo bushakashi bwakorewe mu Turere 15 ku bantu 70 muri buri Karere, bwanagaragaje ko mu mafaranga Miliyoni 529,532,202 yagombaga kwishyurwa nk’ingurane y’imitungo y’abaturage y’imishinga yakoreweho ubushakashatsi, hishyuwe gusa Miliyoni 151,275,700 angana na 35.4% ibigaragaza icyuho gikomeye mu kwishyura ingurane.