Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, barashinja abakire n'umuyobozi w'Akarere ka wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage kuyobya amazi none ubu akaba yaraciye imanga ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Abaturage bagaragaza iki kibazo n'abo mu Mudugudu wa Kibaya, mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y'Amajyepfo.
Aba baturage bavuga ko abo bakire n'uwo muyobozi bayobeje amazi bityo ubu akaba yarabashyize mu manegeka bagasaba ko iki kibazo cyakemuka.
Umwe yagize ati:"Ikibazo dufite cy'amazi aturuka muri Nyagacaca kuko iyo ageze hano haruguru asanga barayayobeje bayohereza mu baturage none ubu yahakoze ikintu cy'igisimu cyane. Dufite ubwoba ko abana bacu bazagwamo cyangwa bakaba bahamburira abantu bakagwamo."
Bakomeza bavuga ko hatagize igikorwa aho hantu hazatwara ubuzima bw'abaturage ndetse n'umuhanda ukomeje kwangirika kubera ayo mazi.
Undi muturage yagize ati:"Twarikisanyije tugira ngo dukore hano amazi tuyasubize aho yari asanzwe anyura ariko Visi Meya aratwangira kuko na we atuye muri uyu Murenge. Ruriba (Uruganda rubumba amatafari) yanatubwiye ko yadufasha ikadutabira hano ariko ari uko aya mazi atakingura hano."
Bavuga ko bakoze ibishoboka byose bakishakamo ibisubizo kugira ngo icyo kibazo gikemuka ariko bikaba iby'ubusa.
Ati:"Bamwe bitanze imodoka z'amabuye, umucanga, sima, imibyizi ku bafundi...ariko mu gitondo tugiye kubikora Visi Meya arabyanga ngo ntabwo byemewe."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda, Ndayisaba Jean Pierre Egide, avuga ko iki kibazo atari akizi kuko nta muturage wakimugejejeho, ariko ahakana ko ibyo bashinja Visi Meya avuga ko atabikora.
Ati:"Icyo kibazo nk'ubuyobozi ntikiratugeraho ngo hagaragazwe ababangamiye abaturage bakoyobya amazi ariko ubwo tukimenye turakorana n'Akagari ka Ruyenzi ndetse natwe turajyayo kuko hari n'umuhanda uri muri gahunda yo gukorwa. Ikijyanye n'uko Visi Meya yabigizemo uruhare ntabwo ari byo kuko ni umuntu wahatuye igihe kinini na rigole y'aho atuye ntaho ihuriye n'icyo kibazo kivugwa."
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Ishinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Uwanyirigira Marie Josée, akimara kumva icyo abaturage bamushinja yahise akupa telefone y'umunyamakuru.