Minisitiri
w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,
Louis Watum Kabamba, yavuze ko bateganya gushaka undi mufatanyabikorwa mu gihe
amasezerano bagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika atagira icyo ageraho.
Kabamba
yabigarutseho kuri uyu wa 11 Gashyantare 2026 ubwo yari yitabiriye inama yiga
ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro izwi nka “Indaba mining conference’ yabereye i
Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Aya
masezerano yashyizweho umukono tariki ya 4 Ukuboza 2025, yemerera abashoramari
b’Abanyamerika kugenzura ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro muri RDC kugira
ngo Amerika na yo izafashe iki gihugu kubaka inzego z’umutekano zacyo.
Ati
“Ashobora kuvamo umushinga mwiza kandi munini. Ashobora kandi kuvamo undi
mushinga utabaraje ishinga. Tuzakomeza kuko hari abafatanyabikorwa benshi bo
kuganira.”
Icyakora
Kabamba yavuze ko nubwo aya masezerano yashyizweho umukono, kuri ubu bikiri ku
rwego rw’ibanze nk’uko Reuters yabyanditse.
Ati “Ku
batekereza ko tuzagurisha Amerika ibintu byose tukabona ubusa, babyumve neza.
Nta kintu twagurishije ndetse nta kintu tuzagurisha mu gihe ntacyo twunguka.”
Nubwo RDC
ikungahaye ku mabuye y’agaciro, Kabamba yavuze ko amabuye iki gihugu gifite
acukurwa ku kigero cya 10%.
Amerika
ikomeje gushakira amabuye y’agaciro kubura hasi kubura hejuru mu buryo bwo
guhigana ubutwari n’umukeba wayo ari we u Bushinwa uri mu bihugu biyoboye kuri
uyu mutungo kamere.
Avuga kuri
iri hangana n’u Bushinwa na Amerika cyangwa, Kabamba yavuze ko “Ihangana ry’u
Bushinwa na Amerika ritatureba. Tugomba kureba ku byacu nka RDC.”
Nubwo RDC
ivuga ibi mu mpera za Mutarama 2026 RDC yoherereje Amerika urutonde rw’amabuye
y’agaciro Abanyamerika bazajya bacukura, bakanayatunganya, arimo nka manganese,
zahabu, lithium, cuivre, cobalt n’andi.
Aya mabuye
y’agaciro yiganjemo ayo Amerika imaze igihe igaragaza ko ikeneye cyane, kugira
ngo iyifashishe mu gukora ibikoresho birimo batiri z’imodoka zikoresha
amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Abanyamerika
bashobora kwinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya Kisenge na
Mutoshi mu Ntara ya Lualaba, Moto muri Haut-Uélé, Kilo muri Ituri, muri Kivu
zombi na Maniema.