Nyuma y’umwaka urenga ikibuga cy’Indege cya Goma gifunze, kuri uyu wa Kane, Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryahaye uburenganzira indege y’Intumwa idasanzwe ya MONUSCO, Vivian van de Perre, ugiye gukurikirana ibikorwa by’ishyirwaho ry’agahenge.
Iki kibuga
cyafunzwe muri Mutarama 2025, ubwo umutwe wa AFC/M23 wafataga umujyi wa Goma
n’inkengero zawo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,
nyuma y’imirwano ikomeye yawuhanganishije n’ihuriro ry’ingabo za Leta, FARDC.
Kuva icyo
gihe, nticyongeye gukoreshwa bitewe n’umutekano muke wakomeje kurangwa muri ako
gace.
Mu biganiro
mpuzamahanga byagiye biba hagamijwe gushakira amahoro no kugarura ituze mu
Burasirazuba bwa Congo, ikibazo cyo gufungura Ikibuga cy’Indege cya Goma
cyagiye kigarukwaho kenshi.
Mu nama
yabereye i Paris, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ko iki
kibuga cyafungurwa kugira ngo horoshywe ibikorwa by’ubutabazi n’ibindi bikorwa
by’ubufasha mpuzamahanga.
Icyo gihe,
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe,
yatangaje ko gufungura iki kibuga ari ingingo ikwiye kuganirwaho hagati ya
AFC/M23 igenzura ako gace na Leta ya Congo ndetse n’abahuza basanzwe bafasha
impande zombi.
Icyo gihe
Nduhungirehe yavuze ko u Bufaransa butari mu mwanya mwiza wo kwemeza niba iki
kibuga kigomba gufungurwa kuko butari mu bahuza mu bibazo bya RDC
Ubwo
Perezida Macron yatangazaga ko ikibuga cy’indege cya Goma kigomba gufungurwa,
Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko nta muntu numwe
ufite ubushobozi bwo kugifungura M23 itabigizemo uruhare kuko kiri mu gace
igenzura.
Ikibazo cyo
gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kandi kiri mu ngingo zikubiye mu
masezerano yo gushyiraho agahenge no guhagarika imirwano, yasinywe hagati ya
AFC/M23 na Leta ya Congo yasinyiwe i Doha muri Qatar.
Mu gitondo
cyo kuri uyu wa Kane, MONUSCO yemeje ko AFC/M23 yemereye indege yari itwaye
Vivian van de Perre gukoresha ikirere cya Goma no kugwa kuri icyo kibuga. Uru
ruzinduko rugamije gukurikirana aho imyiteguro yo gushyira mu bikorwa no
kugenzura agahenge igeze.
AFC/M23
yatangaje ko iki cyemezo kigamije koroshya ibikorwa biganisha ku mahoro arambye
no kugaragaza ubushake bwo gushyigikira inzira y’ibiganiro n’agahenge.
Ku ruhande
rwa Vivian Van de Perre, uhagarariye by’agateganyo Umunyamabanga Mukuru
w’Umuryango w’Abibumbye muri MONUSCO, yavuze ko uruzinduko rwe rugamije
kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo.
Yongeyeho ko
kongera gukoresha Ikibuga cy’Indege cya Goma ari ikimenyetso cyiza cyerekana ko
hari intambwe iri guterwa mu gusubiza ibintu ku murongo, cyane cyane mu
koroshya ibikorwa bya MONUSCO n’izindi nzego mpuzamahanga zifasha mu
kubungabunga amahoro.
Hashingiwe
ku myanzuro ya Loni nimero 2808 (2025) y’Inama y’Umutekano, MONUSCO yemerewe ku
mugaragaro gutanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge, by’umwihariko
binyuze mu bufasha bwa tekiniki n’ubw’ibikoresho bizahabwa intumwa z’umuryango
wa CIRGL binyuze mu ngabo zihuriweho mu kugenzura (EJVM+).