• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ntongwe, umwana w'imyaka 12 y'amavuko, yasanzwe yiyahuye nyuma y'uko yari amaze iminsi ahamagara nyina amubaza se nyina akanga kumumubwira.

Abaturage bavuga ko uwo mwana ashobora kuba yaragize agahinda gakabije yatewe no kutabwirwa se.

Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko uwo mwana yari asanzwe abana Sekuru na Nyirakuru ariko ngo yari amaze igihe ahamagara nyina amubaza aho se aba.

Ubwo yarimo akina n'abandi bana bagiye kubona babona arigunze nyuma batungurwa no kumusanga mu giti yimanitse mu mugozi maze bahita bamujyana kwa muganga ariko ahita ashiramo umwuka.

Umwe mu baturage bo muri aka gace yagize ati:"Birababaje birababaje cyane kubona umubyeyi abyara umwana akamuhisha umubyeyi yamubyaye  .Iyo yihangana akabwira umwana byibuze ko umubyeyi we atakiriho ariko akumva ko yabyawe n'umuntu w'umugabo."

Yakomeje avuga ko uwo mubyeyi wahishe umwana se yakosheje cyane kuko iyo ajya kumumubwira aba atarakoze ayo mahano yo kwiyambura ubuzima.

Ababyeyi bo muri uyu Murenge bacitse ururondogoro bibaza ukuntu umwana w'imyaka 12 y'amavuko afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ntongwe, Nahayo Jean Marie Vianny, ntiyashimye kugira icyo atangariza umunyamakuru wa BTN TV kuri iki kibazo.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, muri Nzeri 2025, yatangaje ko mu bitera abantu gutekereza kwiyahura harimo amakimbirane yo mu muryango, kubura ubufasha mu muryango, ibibazo by’amikoro, indwara zo mu mutwe, agahinda n’indwara zidakira.

Yagize ati:"Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro ntukunda kugaragara kugeza igihe ugeze ku kigero cyo hejuru. Ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bibazo ari ingenzi. Dushishikariza abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko n’ibiganiro bisanzwe bishobora gufasha umuntu gukira."

Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko umubare w’abagerageje kwiyahura mu Rwanda wageze ku bantu 602 mu mwaka ushize wa 2024, kandi 51,3% ari abafite imyaka iri hagati ya 19 na 35.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments