• Amakuru / MU-RWANDA


Mu mudugudu wa Nyamuko Akagari ka Gatagara Umurenge wa Mukingo akarere ka Nyanza Uwitwa Habimana Vincent uzwi ku kazina ka Bimeri aravugwaho kuba yasanze mu rugo umugabo n’umusore aho bacururiza mu ijoro ryakeye abatemesha umuhoro  barakomereka bikomeye ku bw' amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.

Bamwe mu baturage bari ahabereye uru rugomo bavuga Habimana yaje yaka inzoga umusore ucuruza amubwira ko yakinze, undi aramubaza ati harya ngufitiye ideni ati ‘reka nze nkwishyure nuko akura umuhoro mu kuboko kw’ikote yari yambaye ahita amutema mu mutwe.

Ati: “Mukuru wanjye yahagurutse agiye kubakiza nawe ahita awumukubita inyuma y’amatwi. Abaturage bari bahari bahise bampamagara bati tabara mukuru wawe baramwishe.”

Abandi baturage bahamya Atari ubwa mbere Habimana atema abantu kuko iyo amaze gusinda atemana. Bagahamya yari yagambiriye kwica kuko yakubise mukico.

Bavuga Habimana yigize igihazi, yewe anacuruza ibiyobyabwenge kandi ahorana urugomo bakibaza icyabuze ngo ubuyobozi bumukurikirane, ibintu babone nk’uburangare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo CIP Hassan Kamanzi ku murongo wa telephone yabwiye umunyamakuru wa B Plus TV ko agishaka amakuru kuri iki kibazo. 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments