Ubugenzuzi bwakozwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe bufatanyije n’inzego z’umutekano bwashyize ahagaragara uburangare bukomeye bw’abacuruza inzoga, nyuma yo gusanga abana babiri basibye ishuri bari kunywera mu kabari gacuruzwamo inzoga z’inkorano (zitujuje ubuziranenge).
Abo bana, umwe wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye undi
mu wa gatanu w’amashuri abanza, bafatiwe mu kabari ko mu Kagari ka Kamashangi,
hafi y’ishuri bigaho, mu masaha y’igitondo.
Ubugenzuzi
bwari bugamije kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, ariko butungura inzego
zisanga muri ako kabari hari abana bari mu myambaro y’ishuri banywa inzoga.
Umwe
mu bitabiriye ubugenzuzi yavuze ko basanzwe bafata abana basibye ishuri mu
masoko, ariko kubona bari mu kabari banywa inzoga mu masaha y’amasomo ari
ibintu biteye impungenge.
Ati:
“Birababaje kubona umucuruzi atemera gusa kugurisha inzoga z’inkorano, ahubwo
akemera no kuziha abana azi neza ko bakwiye kuba bari ku ishuri.”
Muri
ako kabari hafatiwemo litiro 300 z’inzoga z’inkorano. Nyirako witwa Benimana
Innocent w’imyaka 35 yahise atoroka, ubu aracyashakishwa n’inzego zibishinzwe.
Abo
bana bahise baganirizwa, ababyeyi babo barabimenyeshwa, n’ubuyobozi bw’ishuri
buramenyeshwa. Inzoga zafashwe zamenewe imbere y’abaturage, mu rwego rwo
kubereka ubukana bw’icyo kibazo no kubakangurira gufatanya mu kukirwanya.
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yibukije ko guha abana
inzoga no kubatesha ishuri ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Yasabye
ba nyir’utubari kwirinda kwakira abana, kabone n’iyo baba bazanye amafaranga,
ahubwo bakabagira inama yo gusubira ku ishuri no gutanga amakuru ku babyeyi
cyangwa ubuyobozi.
Ubuyobozi
kandi bwasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kujya bakurikirana buri munsi niba
abana bose bitabira amasomo, mu gihe ababyeyi nabo basabwe gukaza ubugenzuzi ku
myitwarire y’abana babo.
Iki
kibazo cyongeye kugaragaza uko inzoga z’inkorano zikomeje kuba ikibazo
cy’umutekano n’ubuzima rusange, cyane cyane iyo zigejejwe ku bana bato.