Mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ubuhigi butemewe bwibasira inyamaswa z’inkura burimo kwiyongera cyane muri uyu mwaka wa 2025 .Mu mwaka wa 2025, Pariki y’Igihugu ya Kruger yatakaje inkura zigera ku 175, hafi inshuro ebyiri z’izatakaye mu mwaka wabanje.
Ni mu gihe
ubuyobozi bwari bwashyizeho ingamba zitandukanye zo gukumira iki kibazo
cyiyicwa ry’ubu bwoko bw’inyamanswa
bukunze kwibasira na barushimushi , zirimo gukata amahembe y’inkura kugira
ngo atagira agaciro ku bahigi, ndetse no gukoresha ibizamini byo kuraba neza ko
barinzi ba pariki batabeshya mu rwego rwo kurwanya ruswa n’ubufatanyacyaha.
Nubwo izo
ngamba zashyizweho, abahigi bakomeje kwibasira izi nyamaswa kubera amahembe
yazo akenewe cyane ku masoko atemewe n’amategeko
Kugeza ubu mu rwego rw’igihugu hose inkura 352 ni zo
zishwe mu 2025, umubare wagabanutseho gato ugereranyije na 2024. Abahanga mu
kurengera ibidukikije bavuga ko gahunda yo gukata amahembe, gukoresha camera
n’ibyuma by’ikoranabuhanga bigenzura umutekano byagize uruhare mu kugabanya
umubare w’inkura zicwa mu gihugu hose.
Ubuyobozi
bwa Pariki ya Kruger bwagaragaje ko hari isano hagati y’abarindaga pariki
batsinzwe ibizamini bya byo kureba ko batabeshya n’iyiyongera ry’ubuhigi
butemewe. Nyuma y’iperereza, abarinzi barindwi birukanwe ku kazi kubera
gukekwaho uruhare muri ibyo bikorwa.
Mu rwego rwo
kongera imbaraga mu kurengera izi nyamaswa, Minisitiri w’Ibidukikije yatangaje
ko hari igitekerezo cyo kongera gushyiraho ingamba nto zo kohereza mu mahanga
ibikombe by’ubuhigi mu buryo bugenzurwa.
Muri iyo gahunda, inkura z’umukara 12 zishobora kwemererwa guhigwa mu rwego rwo
gucunga neza amoko y’inyamaswa ziri mu kaga, hakurikijwe amahame
y’icungamutungo rirambye.
Iyi gahunda
ariko ishobora gukomeza guteza impaka hagati y’abaharanira uburenganzira
bw’inyamaswa n’abayobozi bavuga ko ari imwe mu nzira zishobora gutuma haboneka
amafaranga yo kurengera ibidukikije.
Like This Post? Related Posts