Ibyari ibirori by’urukundo n’ibyishimo byahindutse amarira n’ihungabana ku mugeni wo mu Karere ka Nyarugenge, nyuma yo gutahura ko umugabo bari bamaze gusezerana nta nzu afite, nyamara yari yaramwijeje ko yamaze kuyibona.
Aba bombi basezeranye mu mategeko mu Karere ka Kamonyi ku wa 12
Gashyantare 2026, bateganyaga
gutaha i Kigali bagatangira ubuzima bushya nk’umugore n’umugabo. Gusa urugendo
rwabo rwahindutse urujijo bageze mu Mujyi wa Kigali, aho umugeni yatunguwe no
kubona ko aho bari berekeje hatari aho yari yarabwiwe.
Umukobwa
yavuze ko yari yarijejwe ko inzu iri i Nyamirambo, mu Kanogo, aho yagombaga
kuba ari yo bazatangiriramo ubuzima bwabo. Ariko bageze i Kigali, bisanze bazengurutse imihanda
batagera aho hantu, ahubwo bajyanwa mu kabari kari karimo abantu banywa inzoga.
Ati:
“Twageze aho twari twizeye ko ari mu rugo rushya, dusanga ni mu kabari.
Narumiwe, numva mbuze aho mpungira.”
Nyuma
y’uru rujijo, haje kwitabazwa inzego z’umutekano, ari na bwo byarangiye aba
bageni baraye ku biro by’Akagari ka Rwampara, bitwaje n’ibishyingiranwa bari bamaze
guhabwa.
Ibi
byabaye isomo rikomeye ku bijyanye no kubaka urugo rushingiye ku kuri no ku
bwizerane. Abasesenguzi mu by’imibanire y’abashakanye bavuga ko uburiganya
nk’ubu bushobora gusenya urugo rutaratangira, ndetse bukagira ingaruka zikomeye
ku buzima bwo mu mutwe bw’uwabayeho icyo kibazo.
Umugeni
yavuze ko nyuma y’ibyamubayeho, ari gutekereza gusaba gatanya, kuko atiteguye
kubana n’umuntu wamubeshye ku kintu gikomeye nk’icumbi ryabo.
Ibi bibaye mu gihe inzego zitandukanye zikangurira abakiri bato kubaka ingo zishingiye ku kuri, kubwizanya ukuri no kwirinda kwinjira mu rushako rushingiye ku kinyoma cyangwa ku kwiyerekana uko utari.