Caporal Maniragira Simon, umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amuhoye kumufuhira, aho bivugwa ko yahabwaga amakuru n’abo mu muryango we bamubwira ko uyu mukazana wabo amuca inyuma yaburanishirijwe mu ruhame akatirwa igifungo cya burundu.
Urupfu rwa nyakwigendera witwaga Gisubizo Liliane wari mu kigero cy'imyaka 23 y'amavuko, abaturage bari baramuhimbye ‘Jugumila’ yabereye mu Mudugudu wa Kumunini, mu Kagari ka Rugarama II, mu Murenge wa Musheri, mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y'Iburasirazuba, ku wa 24 Kanama 2025, n’ubwo bamwe mu baturage bavuga ko byabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Kanama 2025.
Icyo gihe umwe mu baturage baganiriye na BTN yagize ati:"Ninjye umwishe muhora ubusambanyi."
Amakuru avuga ko uwo musirikare yari yoherereje umugore we ibihumbi 400.000Frw, ariko aje asanga ayo mafaranga atagihari hatanagaragara icyo yaba yarakoreshejwe cyane ko ngo no mu kabari nyakwigendera yacuruzaga byagaragariraga umugabo we ko ayo mafaranga ntayarimo.
Kuri ibyo hiyongeraho kuba uwo musirikare yarahabwaga amakuru ko umugore we ‘Jugumila’ amuca inyuma bikaba ari byo byamuteye kumwica.
Umuturage ati:"Yari afite umumotari wamutwaraga ahantu hose, uwo mumotari rero niwe bashinjaga ko yaba amusambanya."
Mu rubanza rwabereye mu ruhame ku wa ku wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare 2026, Urukiko rwa Gisirikare rwahamije Caporal Maniragira Simon icyaha cyo gukubita umugore we Gisubizo Liliane bikamuviramo urupfu bityo rumukatira igihano cy'igifungo cy'imyaka 20 ndetse no kwamburwa impeta za Gisirikare.
Bamwe mu baturage baganiriye n'itangazamukuru nyuma y'uru rubanza bavuze ko bishimiye ubutabera bwatanzwe mu nyungu za rubanda.
Umwe yagize ati:"Twebwe turishimye cyane turanezerewe, umuryango we nawo ugenda wishime unezerwe kuko ubutabera bwatanzwe."
Yakomeje avuga ko uwo musirikare wishe umugore we yakoze icyaha cyo kwihanira kuko kwihanira atariyo nzira yo guhosha amakimbirane.
Ati:"Kwihanira ntabwo aribyo. Imyaka 20 yakatiwe n'ihazabu ya miliyoni 23.500.000Frw yaciwe nayo birakwiye ariko dukurikije akababaro k'ababyeyi be."
Amakimbirane mu muryango ni ikibazo gikomeye cyugaruje umuryango Nyarwanda
Ikibazo cy'amakimbirane mu muryango Nyarwanda kimaze gufata indi ntera kuko bigoye ko hashira umunsi umwe hatumvikanye inkuru mbi y'umugabo wishe umugore, umugore wishe umugabo, umubyeyi wishe umwana cyangwa umwana wishe umubyeyi.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.
Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu mwaka wa 2007, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.
BYINSHI KURI IYI NKURU REBA VIDEO IKURIKIRA