• Amakuru / POLITIKI


Ihuriro AFC/M23 rirashinja ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kugaba ibitero mu duce turimo Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’amasaha make Guverinoma ya Kinshasa itangaje ko yemeye gutanga agahenge.

Ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026, Perezida wa Angola, João Lourenço, unayoboye African Union, yasabye impande ziri mu mirwano, zirimo AFC/M23 na Leta ya RDC, gutanga agahenge guhera ku wa 18 Gashyantare 2026.

Mu itangazo Guverinoma ya RDC yasohoye, yatangaje ko yemeye ihame ryo guhagarika imirwano mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo gutuza no gushaka umuti unyuze muri dipolomasi ku ntambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Congo.

Icyakora, nyuma y’amasaha make iryo tangazo risohowe, AFC/M23 yasohoye itangazo rishinja ingabo za Leta gukomeza kugaba ibitero mu duce dutandukanye zikoresheje indege zitagira abapilote (drone). Ibi byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr. Oscar Balinda.

Mu itangazo rye, Balinda yavuze ko “AFC/M23 iramagana byimazeyo gukomeza ku bushake kandi mu buryo bwateguwe kwica agahenge ka gisirikare, bikozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu gihe bwo buvuga ko bushyigikiye icyifuzo cy’agahenge cyatanzwe na Repubulika ya Angola.”

Yongeyeho ko n’ubwo habayeho imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Doha, ingabo za Leta n’abo bafatanyije, barimo abasirikare b’u Burundi, abacanshuro n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, bakajije umurego mu bitero bya drone, cyane cyane mu bice bya Minembwe, Ilundu, Bidegu, Rubemba, Kalongi na Mukoko.

AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero byateje impfu n’isenywa ry’ibikorwaremezo by’abaturage, birimo amazu, amashuri, insengero n’amavuriro. Yanavuze ko yamagana ibikorwa byo kwibasira abasivile, cyane cyane Abanyamulenge, ivuga ko bagabwaho ibitero bazira ubwoko bwabo.

Uyu mutwe wibukije ko mu biganiro byabereye i Doha, impande zombi zashyize umukono ku masezerano yo gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, ndetse ko amabwiriza ajyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo yemejwe ku wa 2 Gashyantare 2026. Ivuga ko yiteguye kuyashyira mu bikorwa.

AFC/M23 kandi yanenze icyo yise amayeri yo gutinza no kuyobya inzira, ivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka gushyiraho inzego n’inama bitandukanye n’ibyari byumvikanyweho, hagamijwe kudindiza inzira y’ibiganiro no gushaka umuti urambye.

Ku rundi ruhande, Guverinoma ya RDC yari yatangaje ko kwemera guhagarika imirwano ari intambwe igamije kugaragaza inshingano no gushyigikira inzira y’amahoro.

Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Kinshasa ntiburagira icyo butangaza ku byaha bushinjwa na AFC/M23 byo gukomeza ibitero nyuma yo gutangaza ko bwemeye agahenge.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments