Guverinoma y’u Rwanda yatangaje imyanzuro y’Inama
y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20, igamije guteza imbere ubukungu,
imibereho myiza n’imiyoborere.
Iyi imyanzuro 12 yashyizwe hanze ku wa 17 Gashyantare 2026,
irimo ijyanye no kurushaho kunoza ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi, kunoza
by’umwihariko imyigishirize y’indimi cyane cyane Icyongereza, gusobanurira
abaturage serivisi bagenewe aho bazibona n’ibindi.
Inama y’Umushyikirano Umushyikirano wo ku nshuro ya 20
wateraniye i Kigali kuva ku wa 5 kugeza ku wa 6 Gashyantare, yayobowe na
Perezida Paul Kagame.
Ni inama yitabiriwe n’ab’ingeri zose harimo abayobozi
batandukanye n’abahagarariye abikorera, Abanyarwanda baba mu mahanga,
abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, imiryango mpuzamahanga, n’abandi bafatanyabikorwa
n’ itangazamakuru.
Mu ijambo ritangiza Umushyikirano, Perezida Kagame yibukije
akamaro ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iwufatirwamo nk’ inkingi mu
iterambere ry’Igihugu mu guharanira kwigira.
Yagarutse kandi ku ruhare rw’abayobozi mu gufasha Abanyarwanda
kunga ubumwe, kwigira no kwigirira icyizere.
Perezida Kagame, yasabye abayobozi kurushaho kunoza imikorere
n’imikoranire, bashyira iteka umuturage ku isonga kandi bagahora biteguye
kubazwa ibyo bashinzwe.
Uretse ibijyanye na politike y’imbere mu gihugu, Umukuru
w’Igihugu yagarutse no ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Congo ndetse n’u Burundi.
Yavuze ko ubusanzwe u Rwanda n’u Burundi bifatwa nk’ibihugu
by’abavandimwe, ko ariko u Burundi bwahisemo kubyirengagiza bucudika na RDC, mu
migambi mibisha.
Ati “Ubundi uko nari mbizi, Abanyarwanda n’Abarundi ubundi ni
impanga ariko Abarundi bo bahisemo kuvuga ngo ‘Oya, ntabwo tugishaka mwebwe ko
tuba impanga, turashaka kuba impanga n’Abanye-Congo’ Nta kibazo mfitanye na byo
niba umuntu ahitamo uwo avukana na we cyangwa uwo abana na we w’impanga, ibyo
ntacyo nabikorera njyewe, ndabyemera.”
Ibiganiro byatangiwe mu Nama y’Umushikirano ya 20, byibanze ku
ngingo zirimo, ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha
Iterambere (NST2), Iterambere ry’ubukungu burambye, u Rwanda mu ruhando
mpuzamahanga, imiyoborere myiza, uburezi n’umurimo.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe
imyanzuro itandukanye.
Ubukungu
Imibereho myiza
Imiyoborere
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko imyanzuro y’Inama
y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rurenga 80%, aho
nko kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi, kubaka udukiriro mu gihugu hose no
korohereza Abanyarwanda baba hanze y’igihugu kugira uruhare mu iterambere
ry’igihugu biri mu byagezweho neza.