• Amakuru / MU-RWANDA

Ku wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’ Ingabo za Loni muri Sudani y’ Epfo, Akarere ka Juba, Brigadier General Mohammad Iqbal Hossain, yasuye Batayo ya 3 y’Ingabo z’u Rwanda  bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) abashimira ubwitange n’ubunyamwuga.

Yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya 3 ziri muri ubwo butumwa, Colonel Innocent Rwaka Muhirwe, wamugejejeho inshingano z’ingabo ayoboye, ashimangira by’umwihariko kurinda abasivili.

Brigadier General Mohammad Iqbal Hossain yashimiye abasirikare b’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga, imyitwarire myiza, n’ubwitange bafite.

Yongeye gushimangira ko kurinda abasivili ari yo nshingano nyamukuru muri ubu butumwa, anabasaba kwitwararika amabwiriza agenga imikoreshereze y’intwaro (Rules of Engagement), bagashyira imbere kwirinda gukoresha imbaraga za gisirikare aho bidakenewe.

Agaruka ku ruzinduko yagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yibukije inshingano zikomeye z’ abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bafite, anizeza ko ubuyobozi bwa UNMISS buzakomeza kubatera inkunga mu gukemura ibibazo bahura na byo mu kazi ka buri munsi.

Ingabo z’u Rwanda zoherezwa muri Sudani y’Epfo zitanga umusanzu ukomeye mu kubungabunga amahoro, kurinda abaturage no gushyigikira inzego z’umutekano muri icyo gihugu.

Iby’ingenzi ku ngabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo

Guhera mu mwaka wa 2011, u Rwanda rwohereza abapolisi (Formed Police Units) n’ingabo (Rwanbatt – Rwanda Battalion) ndetse n’ishami ry’indege (Rwandan Aviation Unit).

Mu nshingano bafite harimo kurinda abaturage n’abakozi ba Loni, kurinda ibikorwa remezo bya Loni, gufasha mu kugarura amahoro no gukumira amakimbirane, gukora ibikorwa byo kwegera abaturage (community outreach) no kubaka icyizere hagati y’ingabo n’abaturage.

Muri uyu mwaka wa 2026, abapolisi 160 boherejwe muri Juba, aho basimbuye abandi bari bamaze umwaka ku butumwa.

Mu 2024, ingabo za Rwanbatt-3 n’ishami ry’indege rya 12 bahawe imidali y’Umuryango w’Abibumbye kubera ubunyamwuga n’ubwitange mu kubungabunga umutekano, ndetse nyuma y’igihe gito barasimburwa muri ubwo butumwa.

Ingabo z’u Rwanda zinashyira imbaraga mu bikorwa byo kwegera no guteza imbere abaturage, nko gutegura imikino n’amahugurwa mu nkambi z’abaturage, bigamije kubaka ubumwe n’icyizere.

U Rwanda rufatwa nk’Igihugu gifite uruhare rukomeye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi. Muri Sudani y’Epfo, ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagaragaje ubunyamwuga, ikinyabupfura n’ubwitange, bikaba bituma buri gihe bashimirwa n’abayobozi ba Loni.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments