• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yakiriye Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdo?an, mu birori bikomeye byabereye mu ngoro ya perezida i Addis Ababa.

Uru ruzinduko ruje rukurikira intambwe zafashwe mu gushimangira umubano hagati ya Ethiopia na Turkey. Mu myaka yashize, Turukiya yagize uruhare rukomeye mu kunga Ethiopia na Somalia, aho yagiye igerageza kuba umuhuza mu makimbirane hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byabaye kandi  mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 ishize Turukiya ifunguye ambasade yayo i Addis Ababa, ndetse no gusubiza amaso inyuma ku mubano umaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi kuva mu bihe by’Ubwami bwa Ottoman.

Ambasaderi wa Turukiya muri Ethiopia, Berk Baran, yavuze ko uru ruzinduko rwa Erdo?an rugaragaza “gukomeza gushimangira umubano usanzwe ukomeye” hagati y’ibihugu byombi.

Umubano wa Turukiya n’umugabane wa Afurika watangiye gufata indi ntera mu 2005, ubwo Ankara yatangazaga uwo mwaka nk’“Umwaka wa Afurika”. Perezida Erdo?an yigeze kuvuga ko icyo cyemezo cyafunguye “urupapuro rushya” mu mubano wa Turukiya n’ibihugu bya Afurika.

Kuva icyo gihe, Ankara yagiye igaragaza ko ishaka kuba umufatanyabikorwa utandukanye n’ibihugu byahoze bikoloniza Afurika, ishimangira ubufatanye bushingiye ku bwubahane, uburinganire no ku ihame rya “inyungu ku mpande zombi”.

Uru ruzinduko rwa Perezida Erdo?an rufatwa nk’intambwe nshya mu gukomeza kongera imbaraga mu mubano wa Ethiopia na Turukiya, by’umwihariko mu bya dipolomasi, ubukungu n’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments