Mu Karere ka Rutsiro humvikanye inkuru y’akababaro nyuma y’uko abana babiri bagwiriwe n’umukingo mu nzu bari baryamyemo, bagahita bapfa.
Ibi byabaye ku wa 18 Gashyantare 2026 ahagana saa 17h30’, mu Murenge wa
Gihango, Akagari ka Shyembe, mu Mudugudu wa Shyembe. Abana bapfuye barimo
uw’imyaka itandatu n’uw’imyaka ibiri, bakaba bari basigaye mu rugo mu gihe
ababyeyi babo bari bagiye mu mirimo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Munyambaraga
Rutayisire Deogratias, yatangaje ko imvura yari imaze iminsi igwa ari yo yateye
iyi nkangu. Ubutaka bwari bworoshye cyane, bituma umukingo uhanuka ugwira inzu
abana baryamyemo.
Yagize ati: “Umukingo wagwiriye inzu abana baryamyemo bahita bapfa.
Ababyeyi babo bageze mu rugo basanga bamaze gushiramo umwuka.”
Aka gace kazwiho imiterere y’ubutaka ihanamye ishobora guteza inkangu mu
bihe by’imvura nyinshi. Ubuyobozi bw’umurenge bwasabye abaturage batuye
ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwegera inzego z’ibanze, kugira ngo harebwe uko
bakwimurwa cyangwa bagafashwa gushaka ahatekanye.
Ibi byago byongeye kwerekana ubukana bw’ibiza bikunze guterwa n’imvura nyinshi, no gukangurira abaturage gufata ingamba zo kwirinda no gukurikirana inama z’inzego zibishinzwe mu rwego rwo kurengera ubuzima.