Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko rigiye kurekura abasirikare 230 ba FARDC ryafatiye mu Mujyi wa Goma mu mwaka ushize, hamwe n’abandi barimo abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru
w’iri huriro, Corneille Nangaa Yobeluo,
nyuma yo kuganira na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe
gukemura amakimbirane n’ibikorwa by’ubutabazi, Hadja Lahbib, wasuye umujyi wa Goma ku wa
20 Gashyantare 2026.
Nangaa yavuze ko mu bazarekurwa
harimo; Abasirikare 230 ba FARDC bari kuvurirwa mu bitaro bya
gisirikare bya Katindo, abana 41 bahoze muri FARDC na
Wazalendo bafatiwe i Goma, abagore babarirwa mu 100 b’abasirikare
ba FARDC na Wazalendo bafatiwe i Rumangabo.
Yagize ati: “Twafashe icyemezo cyo
kubarekura mu rwego rwo kugaragaza ko dushaka amahoro. Ntituri ba
gashozantambara.”
Mu magambo ye, Nangaa yashimangiye ko
AFC/M23 ishyize imbere ibiganiro bya politiki nk’inzira yonyine ishobora
gutanga amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.
Icyakora, yagaragaje ko mu gihe Leta
ya RDC yakomeza inzira ya gisirikare, iri huriro rizakomeza kwirwanaho.
Si ubwa mbere habayeho irekurwa
ry’abasirikare mu rwego rwo koroshya umwuka w’amakimbirane. Muri Mata 2025,
abasirikare n’abapolisi 1359 ba RDC bari bahungiye mu bigo by’ingabo ziri mu
butumwa bw’amahoro bwa Loni, MONUSCO,
boherejwe i Kinshasa nyuma y’ibiganiro byahuje Komite Mpuzamahanga ya Croix
Rouge (ICRC) na AFC/M23.
Iyi ntambwe nshya yo kurekura imfungwa ishobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kugabanya ubushyamirane, nubwo hakiri impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge no ku cyizere hagati y’impande zihanganye.