Mu gihe impaka ku burenganzira bw’abagore n’imiterere y’umuryango zikomeje gufata indi ntera muri Côte d’Ivoire, depite muto kurusha abandi mu Nteko Ishinga Amategeko, Naya Jarvis Zamblé, yatangije igitekerezo gikomeje kuvugisha benshi: kwemerera abagabo gushaka abagore benshi, bikandikwa mu mategeko.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 30 y’amavuko, usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Gohitafla ndetse akaba n’Umuvugizi Wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi rya Rassemblement des Houphouëtistes pour la Démocratie et la Paix (RHDP), avuga ko igihe kigeze ngo amategeko ahindurwe ajye ahura n’imibereho isanzwe y’abaturage.
Kuva muri Kamena 2019, itegeko rigenga ishyingiranwa muri Côte d’Ivoire riteganya ko ubukwe ari ubumwe hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe. Ibi bivuze ko gushaka abagore benshi bitemewe n’amategeko, nubwo mu buzima bwa buri munsi hari aho bigaragara ko bikibaho.
Mu kiganiro cyatangajwe na Meguetan Infos, Zamblé yasobanuye ko hari itandukaniro rikomeye hagati y’amategeko n’uko abaturage babayeho. Ku bwe, abagabo bamwe bakibana n’abagore benshi mu buryo butemewe n’amategeko, bigatuma bamwe mu bagore n’abana babo babura uburenganzira bw’ibanze, cyane cyane ku murage igihe umugabo apfuye.
Kugira “abagore bo mu bwihisho/inshoreke”
Impamvu nyamukuru atanga ni ukurengera abo yita “abagore bo mu bwihisho” abagore babana n’abagabo imyaka myinshi ariko batanditswe nk’abashakanye byemewe n’amategeko. Iyo umugabo apfuye, abo bagore n’abana babo bashobora kutemerwa nk’umuryango wemewe, bityo bakamburwa uburenganzira ku murage no ku mutungo.
Zamblé ashimangira ko gushyiraho amategeko asobanutse agena ishyingiranwa ry’abagore benshi byatuma abo bagore bahabwa uburenganzira busesuye, harimo ku mutungo, ku murage no ku mibereho myiza y’abana babo. Ku bwe, kwirengagiza iki kibazo ni nko kwemera uburyarya, kuko amategeko ahakana ibyo ubuzima busanzwe bugaragaza.
Impaka zikomeye mu gihugu
Icyifuzo cye cyateje impaka ndende mu nzego za politiki no mu baturage. Hari abashyigikiye iki gitekerezo bavuga ko gishingiye ku kuri kw’imibereho, kandi ko kurengera abagore n’abana ari byo bikwiye gushyirwa imbere.
Ariko hari n’abagitera utwatsi, bavuga ko kwemerera abagabo gushaka abagore benshi byaba ari ugusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo. Abatavuga rumwe na we bavuga ko ahubwo hakwiye gushimangirwa iyubahirizwa ry’itegeko rihari aho kurihindura.
Si ubwa mbere iyi ngingo ivuzwe. Mu 2023, undi mudepite witwa Yacouba Sangaré na we yigeze kugaragaza igitekerezo gisa n’iki, bigaragaza ko ikibazo cy’ishyingiranwa ry’abagore benshi kimaze igihe kivugwa mu nzego za politiki za Côte d’Ivoire.
Depite muto kurusha abandi mu Nteko Ishinga Amategeko, Naya Jarvis Zamblé, yatangije igitekerezo gikomeje kuvugisha benshi