Ambasaderi
Olivier Patrick Nduhungirehe ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda yabwiye
itangazamakuru ko ubuhuza bukorwa na Togo ari bwo bwatuma hari ikigerwaho mu
bibazo bya DRC hatarimo Uburundi.
Avuga ko
uruhare Uburundi bufite mu bibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC rububuza kuba
umuhuza wizewe muri iki kibazo.
Hashize hafi
ibyumweru bibiri Perezida Evariste Ndayishimiye ahawe ububasha bwo kuyobora
Afurika yunze ubumwe, umwanya yasimbuyeho mugenzi we wa Angola Lorenco.
Mu myaka
mike ishize, igihugu cye cyohereje ingabo zirenga 10,000 mu Burasirazuba
bwa DRC ngo ziyifashe guhangana na M23.
Kuba
zaragiyeyo ndetse zikaba zikiri yo biba impamvu u Rwanda rusanga itatuma
Ndayishimiye agira uruhare mu buhuza muri kiriya kibazo.
Nduhungirehe
yabwiye itangazamakuru ati: “Muri uru rwego, biragoye ko u Burundi nubwo
buyoboye AU, bwajya mu buhuza kandi bwarafashe uruhande muri iyi ntambara.”
Asanga
ubuhuza buyobowe na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, bufatanyije n’Akanama
k’abahuza batanu bwashyizweho na AU, bukwiye gukomeza akazi kabwo hatarimo u
Burundi.
Avuga ko abo
bahuza bakwiye gukomeza gushyigikira impande bireba no gushyira mu bikorwa
amasezerano ya Washington [u Rwanda na RDC byasinyanye arimo guhagarika
intambara no guteza imbere ubukungu], agashimangira ko muri ibyo byose ntaho u
Burundi bukwiye kugaragara.
Yibukije
kandi ko ingabo z’u Burundi zashyizeho ibihe bidasanzwe mu bice byo mu
Burasirazuba bwa DRC , zigota Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo,
birushaho kongera ikibazo cyo kubonera imfashanyo abaturage bugarijwe
n’imibereho mibi.
Ibyo
yabivuze ku wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo
yari kumwe na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe Uburinganire,
Kwitegura no Gucunga Ibibazo by’Ibiza, Hadja Lahbib uri mu ruzinduko mu Rwanda.
U Rwanda
rumaze igihe kirekire rugaragaza ko rutishimiye uruhare rw’u Burundi muri iyi
ntambara, by’umwihariko kuko ingabo zabwo, zoherejweyo zifatanyije na Leta ya
DRC mu bufatanye na FDLR yashinzwe n’abasigaye bakoze Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.
Kwifatanya
n’ibice byahigiye kuzatera u Rwanda kandi byarasize birukozemo Jenoside
byatumye rufata ingamba z’ubwirinzi ndetse rwemeza zitazavanwaho igihe cyose
ruzaba rubona ko rwugarijwe.
Ingabo z’u
Burundi ziri muri DRC zibarirwa mu bantu 20,000 kugeza ubu.
Like This Post? Related Posts