Eng.
Apollinaire Sayinzoga Nkongoli yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi
y’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda
(TIR), asimbuye Ingabire Marie Immaculée witabye Imana.
Ni amakuru
yatangajwe n’umuryango Transparency International Rwanda, kuri uyu wa Gatanu,
tariki ya 20 Gashyantare 2026.
Amatora
yabereye mu Nteko Rusange idasanzwe ya TIR yateranye ku Cyumweru, tariki ya 15
Gashyantare 2026, aho Maître Jeanne D’Arc Mukakalisa yagizwe Visi Perezida wa
Mbere, mu gihe Placide Mukwende na Ignace Iyakaremye batorewe kuba abagize
Inama y’Ubutegetsi igizwe n’abantu icyenda.
Aya matora
yabaye mu rwego rwo kuzuza no gukomeza imiyoborere y’uyu muryango umaze imyaka
myinshi uharanira kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, no guteza imbere
imiyoborere myiza n’ubunyangamugayo mu nzego zitandukanye.
Eng.
Sayinzoga yari asanzwe ari Visi Perezida wa mbere wa TIR kuva mu 2021, aho
yagiye agaragaza ubunararibonye n’ubuyobozi bunoze mu bikorwa bya TIR.
Itorwa rye
nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi rije rikomeza icyizere yari asanzwe agirirwa
n’abanyamuryango, cyane cyane mu gihe umuryango ukeneye gukomeza gahunda zawo
zo kurwanya ruswa no gushimangira ubunyamwuga.
Maître
Mukakalisa, watorewe kuba Visi Perezida wa Mbere, na we si mushya muri TIR kuko
yari asanzwe ari umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi, ndetse afite ubunararibonye
mu by’amategeko n’imiyoborere.
Placide
Mukwende na Ignace Iyakaremye na bo biyongereye ku bandi bagize Inama
y’Ubutegetsi, buzuza abantu icyenda nk’uko biteganywa n’amategeko shingiro ya
TIR.
Inama y’Ubutegetsi ya TIR ifite inshingano zo gutanga icyerekezo rusange, kugenzura imikorere ya buri munsi no kwemeza politiki n’ingamba z’umuryango. Mu rwego rwo koroshya imiyoborere, iyi Nama igira Biro Nyobozi igizwe n’Umuyobozi, Visi Perezida wa Mbere, Visi Perezida wa Kabiri n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi.
Inama y’Ubutegetsi ya TIR ifite inshingano zo gutanga icyerekezo rusange, kugenzura imikorere ya buri munsi no kwemeza politiki n’ingamba z’umuryango.
ng. AponEng.
Apollinaire Sayinzoga Nkongoli yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama
y’Ubutegetsi ya Transparency International Rwanda
Maître
Jeanne D’Arc Mukakalisa yagizwe Visi Perezida wa Mber
Placide Mukwende yatorewe kuba mu bagize Inama y’Ubutegetsi
Ignace
Iyakaremye yatorewe kuba mu bagize Inama
y’Ubutegetsi