• Amakuru / MU-RWANDA


Minisiteri ya Siporo yihanganishije imiryango y’abafana b’uyu mukino bapfiriye mu mpanuka yabereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo ubwo imwe mu modoka zari muri iri siganwa yarengaga umuhanda ikabasanga aho bari bari bategereje kureba abasiganwa ku magare.

Byagarutsweho n’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera nyuma y’aho Iyi mpanuka yakozwe n’imwe mu modoka ziba zamamaza abaterankunga b’iri siganwa yahitanye abantu 2 naho abandi batandatu barakomereka.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera yagize ati “Twababajwe n’amakuru y’abantu babuze ubuzimwa muri aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda, ariko nanone tugasaba abakoresha umuhanda kwitonda, n’abakurikira isiganwa bakaba maso mu gihe bari gushyigikira abakinnyi. Turihanganisha imiryango yabuze ababo, tunifuriza abakomeretse gukira vuba.”

Zimwe mu modoka zikoreshwa muri iri siganwa bivugwa ko n’ubusanzwe zigendera ku muvuduko udasanzwe, ibyo bamwe basaba ko byazarebwaho zikajya zigendera ku muvuduko ugenwa n’ibyapa biri mu muhanda.

Isiganwa rya Tour du Rwanda ryatangiye gukinwa guhera 1988 rikaba ari irushanwa ngarukamwaka, iri siganwa ryaje gushyirwa ku rwego mpuzamahanga mu 2009 aho yari ku rwego rwa 2.2 naho  muri 2018 rishyirwa ku rwego rwisumbuyeho rwa 2.1.

Isiganwa ry’uyu munsi ari naryo ryatangiye Tour du Rwanda uyu mwaka ryatangiriye mu karere ka Gicumbi ahitwa Rukomo risoreza mu karere ka Rwamagana aho hakozwe intera y’ibilometero 173,6.


Ni Etape ya twawe n’umunya Israel, Itamar Einhorn ni kuri ubu akaba ari we uza guhita ahabwa umwambaro w’umuhondo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments