• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko imvura yaguye ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026 yateje inkangu mu Karere ka Gasabo, ihitana ubuzima bwa CSP (Rtd) Kamanzi Richard w’imyaka 57.

Ibi byago byabereye mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, ahagana saa saba z’amanywa, mu Mudugudu wa Rindiro. Amakuru agaragaza ko urukuta rufata ubutaka rwasenyutse rukagwira inzu ya nyakwigendera.

Bivugwa ko amazi yavaga mu rugo rw’umuturanyi utuye haruguru yacengeye urwo rukuta rwari rwubakanywe n’urupangu, bikarangira rusenyutse rugwira icyumba CSP (Rtd) Kamanzi yari aryanyemo arimo kuruhuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje iby’aya makuru, anihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

Yagize ati: “Dufashe mu mugongo umuryango we ku bwo kubura umuntu. Icy’ibanze twahereyeho ni ukubashakira icumbi kuko inzu babagamo yasenyutse.”

Polisi yasabye abaturage kwitwararika mu bihe by’imvura, by’umwihariko bakita ku miyoborere y’amazi ava mu ngo zabo kugira ngo birinde inkangu n’ibindi byago bishobora guterwa n’imvura nyinshi.

CIP Gahonzire yanakebuye abagenda mu mvura bakabugama munsi y’ibiti cyangwa abafunga imiyoboro y’amazi, asaba n’ababyeyi gukurikiranira hafi abana babo muri ibi bihe by’imvura.

Umubiri wa nyakwigendera wamaze gukurwa mu matongo ujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare, mu gihe umuryango uri gutegurirwa kwimurwa aho iyi mpanuka yabereye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments