Mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nka Nyabugogo, habereye impanuka ikomeye y'imodoka y'ikamyo ifite ibirango bya Kenya, yahitanye umuntu umwe nyuma yo gukata bikanga kubera umuvuduko igahita igwira umuntu wari aho.
Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2026, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Abaturage babonye iyi mpanuka iba babwiye umunyamakuru wa BTN TV ko yatewe n'uko umushoferi wari utwaye ikamyo yananiwe gukata kubera umuvuduko mwinshi yari afite hanyuma imodoka yari atwaye igahita igwa hasi.
Umwe yagize ati:"Umushoferi yaturutse aha ashaka gukata akomeza ajya majerwa, yakase ipine y'imbere ifata hariya ku mapave aho kugira ngo agaruke inyuma ahita akomeza imbere n'umuvuduko mwinshi kontineri ihata irusha imbaraga imbere ihita igwa iryamye igwira umuntu umwe ahita ahasiga ubuzima."
Yakomeje avuga ko umuntu yagwiriye agahita apfa yari asanzwe afite ubumuga bwo mu mutwe, aho yahoraga aho asaba abagenzi bahangura.
Iyo mpanuka yahaguritse urujya n'uruza mu masaha yo ku mugoroba wo ku wa Kabiri kuko kuyikura mu muhanda byamaze umwanya.
Imibare itangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, igaragaza ko mu Rwanda haba impanuka zibarirwa hagati ya 13 na 15 ku munsi.
Mu ntangiriro z'Ukuboza 2025, Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda yerekanye ko imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga mu muhanda iri mu biteza impanuka yiganjemo abatwara ibinyabiziga barengeje umuvuduko, abarangaye n’abatwara imodoka basinze byanatumye impanuka zirenga ibihumbi 41, zihitana ubuzima bw’abantu 2907.
Mu mwaka wa 2024-2025, imwe mu mibare igaragazwa na Polisi y’u Rwanda y’ibihano ku byaha bakoze mu muhanda igaragaza ko abantu 409.148 barengeje umuvuduko batwaye ibinyabiziga mu gihe 94.843 bafashwe batwaye imodoka barangaye.
Ni imibare kandi yerekana ko abantu 9.169 bafashwe batwaye imodoka basinze, 6.525 bafatwa batwaye ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, 6.525 bafatwa batwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bafite (permis de conduire).
Ku rundi ruhande abatwara moto 19.746 bafashwe bishe amategeko y’umuhanda mu gihe 55.291 by’abatwaye amagare batubahirije amategeko y’umuhanda.
Impanuka zo mu muhanda nazo zikomeje kwiyongera kuko guhera mu 2022 kugeza mu Ukwakira 2025, habayeho impanuka 41.164 zahitanye abantu 2907.
Nko mu 2022 habayeho impanuka 8.660 zaguyemo abantu 676, mu 2023 haba impanuka 9.995 zigwamo abantu 761, mu 2024 habaho impanuka 12.189 zigwamo abantu 751 mu gihe mu 2025 hamaze kuba impanuka 10.320 zaguyemo abantu 719. ku munsi.