Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga benshi mu banyarwanda batunguwe n’amagabo
yavuzwe nk’Uzwi nka Mupende Ramadhan
uzwi nka nka Bad
Rama yibasira ubuyobozi bwa Leta y’U Rwanda ndetse anavuga amagambo mabi ku Mukuru w’Igihugu ibintu
byatunyuye benshi maze bamwe bafata inzira yo kumwamaganira kure kubera ko
yatandukiriye cyane ku ndangaciro z’Umunyarwanda
ukunda igihugu.
Mu butumwe
butandukanye bwagiye bushyirwa hanze na
bamwe mu banyarwanda harimo ubutumwa bwa Rwiyemezamirimo Kamayirese Jean
d’Amour usanzwe ari Umuyobozi w’abakora ibikomoka ku Mpu Bwana Kamayirese
Jean D’Amour wagaragajeko imvugo
za Bad Rama zihabanye cyane n’ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse zikanibasira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango
RPF Inkotanyi.
Mu kiganiro
yagiranye n’urubuga rwa youtube rwa DMK Tv
Kamayirese yagaragaje ko amagambo y’uyu
mugabo wigeze kumenyekana cyane
hano mu Rwanda bad ram yuzuyemo ubuhezanguni ndetse no kubahuka
abayobozi bakuru b’Igihugu
Muri icyo kiganiro
Kamayirese yagize ati “ Badrama
mubyo uzakina nabyo ujye ukina n’umuryango
wawe cyangwa bandi bagenzi bawe musangira ibiyobyabwenge cyangwa
urumogi ,ariko Umukukuru w’Igihuugu
n’Umuryango nyarwanda ntibikinishwa .
Ibyo wavuze
byose nibyo wakoze uzicare wigaye kuko
ndakuzi cyane ,Twarabanye , ibo
wiratana byose byose ubikesha Imiyoborere myiza ndukesha intare izirusha
intambwe Nyakubahwa Paul Kagame
abanyarwanda twihitiyemo .
Yakomeje
agaragaza ko atazihanganira indi mvugo y’amacakubiri, anasaba BADRAMA
kwisubiraho agasaba imbabazi Abanyarwanda.
Ati’:“Iryo
tabi wanyweye ndizera ko riribuze kugushiramo, ugarure ubwenge wicuze usabe
imbabazi Abanyarwanda kuko wakoze amahano. Wongeye kuzana izi mvugo nzagusanga
aho uba muri Amerika dushwane. Ubyitegure.”