Aline
Gahongayire yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Yesu Ashimwe”, ari
na yo yitiriye Album ye ya munani iri hafi gusohoka.
Iyi ndirimbo
ije nk’itangiriro ry’urugendo rushya rw’umuziki rufite intego irenze gusohora
indirimbo zisanzwe, ahubwo rugamije kwibutsa abakristo n’abakunzi b’umuziki wa
Gospel ko gushima Yesu bidakwiye kuba amagambo y’indamukanyo gusa, ahubwo
bikaba imibereho.
Aline
Gahongayire yatangarije
umunyamakuru wa BTN Rwanda ko Album yose yamaze kurangira, aho “Yesu
Ashimwe” ari yo ibimburiye izindi.
Yagize ati:
“Yesu Ashimwe' ni indirimbo nitiriye Album, kandi navuga ko indirimbo zose
zararangiye zigize iyi Album. Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Popiyeeh,
ariko hari n’abandi bantu bagiye bayikoraho.”
Aha,
Gahongayire agaragaza ko iyi Album yayitondeye kuva ku majwi kugeza ku butumwa,
ashyiramo imbaraga z’abatunganya umuziki batandukanye kugira ngo igere ku rwego
yifuza.
Uyu
muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo nka “Ntabanga”, “Ndanyuzwe”, “Iyabivuze” na
“Nzakomeza”, yavuze ko Album ya munani itagamije gusa kuririmba amashimwe,
ahubwo irimo ubutumwa bwagutse.
Ati: “Navuga
ko 'Yesu Ashimwe' n’intangiriro y’urugendo rwanjye kuri iyi Album iriho
indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ariko zinibanda ku ivugabutumwa
ryagutse, ubuhanuzi n’ibindi.”
Ni amagambo
agaragaza ko iyi Album ishobora kuba ifite indirimbo zifasha abantu mu bihe
bitandukanye by’ubuzima, haba mu byishimo, mu bigeragezo cyangwa mu gihe cyo
gushaka kongera kwegera Imana.
Muri iki
gihe, Gahongayire ari mu bihugu by’u Burayi aho ari gukorera ibikorwa
bitandukanye bijyanye n’umuziki we. Gusa mbere yo gutangira uru rugendo,
yahisemo kubanza gusohora iyi ndirimbo.
Yagize ati:
“Nahisemo kubasigira iyi ndirimbo kugirango bayumve, kandi mu gihe gito kiri
imbere ndabaha indi.”
Ibi
byerekana ko n’ubwo ari hanze y’u Rwanda, atigeze ashyira ku ruhande abafana
be, ahubwo akomeje kubaha ibihangano bishya.
Gahongayire
ashimangira ko icyifuzo cye ari uko iyi ndirimbo itaba amagambo asanzwe avugwa
mu gusuhuzanya kw’abakristo. Ati: “Nifuza ko itaba indirimbo y’indamukanyo
y’Abakristu gusa, ahubwo ‘Yesu Ashimwe’ ibe mu mashimwe ya buri wese mu buzima
bwe.”
Akomeza
agaragaza ko gushima Yesu bidakwiye gushingira ku ntsinzi gusa. Avuga ati
“Dukwiye gushima Yesu bivuye ku mutima, ntitujye tubyina intsinzi gusa.
Ndasenga kugirango Yesu ukora ibitangaza, uyu munsi n’ejo abikora.
Aracyabikora, kandi ndabihamya.”
Aya magambo
agaragaza ubuhamya bwe bwite n’icyizere afite mu murimo w’Imana, ibintu byagiye
biranga indirimbo ze mu myaka amaze mu muziki.
Uretse
gutegura gusohora Album, Gahongayire yatangaje ko ari no gutegura ibirori
byihariye bizahuza abakobwa n’abandi babyifuza, byiswe “Purple Connect”.
Ibi birori
biteganyijwe kuba umwanya wo guhuza, gusabana no gusangira ubunararibonye mu
buryo bw’umwuka no mu mibereho isanzwe.
Ni igikorwa
gishimangira ko umuziki we utagarukira ku rubyiniro gusa, ahubwo unagira
uruhare mu kubaka umuryango mugari w’abamukurikira.
Indirimbo “Yesu Ashimwe” ni intangiriro y’urugendo rushya rwa Album ya munani ya Aline Gahongayire, igaragaza ko akomeje gushimangira umwanya we mu muziki wa Gospel Nyarwanda, aho ubutumwa bwe bukomeza kuba inkingi ya mwamba mu bihangano bye.
https://www.youtube.com/watch?v=b1J0x3l-ONY&list=RDb1J0x3l-ONY&start_radio=1