• Imyidagaduro / IBITARAMO

Abahanzi  Kitoko Bibarwa na Muneza  Christopher  baraye bahishuye byinshi  mu rugendo rwabo rwa muzika bavuga ibyiza babonye  ndetse ingorane bagiye bahura nazo mu gihe cyose bamaze mu muziki bagira n’inama abakiri bato bifuza gutera  imbere.

Ibyo byose  babigarutsemo mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 26 Gashyantare 2026, mu kiganiro bagiranye n’abitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali,

Icyo  gitaramo cyaranzwe n’Urwenya rwinshi kabone ko kimaze kumneyekana nk’iseka rusange  gitegura na Fally Merci cyari kiyobowe n’umunyarwenya Muhinde benshi  mu mpano zakuriye muri Gen nka  Kadudu,Rumi ,Lucky baby ,,Keppa  na bandi benshi basekeje abari bitabiriye  icyo gitaramo karahava .


Igihe cyari gitegerejwe na benshi ni umwanya wa Meet Me Tonight” aho hari hatumiwe  Muneza Christopher  na Kitoko Bibarwa.

Christopher muri icyo kiganiro yahishuye byinshi ku rugendo rwe mu muziki kuva atangiye, amahirwe yagize yo gukorera muri Kina Music, kwitabira Primus Guma Guma Super Stars, ndetse n’amasomo yigiye ku rubyiniro mu myaka isaga 15 amaze mu muziki.

Ariko kimwe mu bibazo byanyuze benshi  bari aho ni ikijyanye n ihangana rikunze kuvugwa hagati ya The Ben na Bruce Melodie, abahanzi bombi bafite igikundiro gikomeye mu Rwanda no hanze yarwo.

Christopher ntiyahakanye ko abo bahanzi bakomeye, ariko ashimangira ko atari bo gusa bari mu muziki nyarwanda.

Yagize ati: “Navuga ko muribeshya! Iyo ndi kubireba muri kugereranya abantu bamwe bibahuma amaso ntimubone n’abandi. Umuhanzi nka Sean Brizzy ni umuntu ukomeye cyane, Mike Kayihura, Andy Bumuntu, Diez Dollana bandi benshi

Yasobanuye ko iyo itangazamakuru n’abakunzi b’umuziki bahugiye ku bantu babiri gusa, bishobora gutuma abandi bahanzi bafite impano n’ibitekerezo bishya batabona urubuga ruhagije.


Christopher yibukije abakunzi b’umuziki ko bafite uruhare runini mu kuzamura urwego rw’umuziki nyarwanda, binyuze mu gutega amatwi no gushyigikira abahanzi batandukanye.

Ati: “Hari abahanzi benshi dufite beza cyane ku buryo mukwiye gufunguka amaso. Nimureke kwita ku bintu abanyamakuru babashyize imbere, mugerageze murebe kure, muhe amahirwe n’abandi bahanzi.”

Aya magambo ye asa n’ahamagara impinduka mu mitekerereze, aho aho kwibanda ku makuru ashyira imbere ihangana, abantu bagashyira imbere ubuhanga, indirimbo nziza n’udushya tw’abahanzi batandukanye.


Ku ruhande rwa Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka 10 ari mu gihugu cy’u Bwongereza yagaragaje ishusho yasanganye umuziki nyarwanda nyuma yo kugaruka mu Rwanda, kuhakomereza ubuzima nyuma kurangiza amasomo, avuga ko yasanze abahanga bariyongereye.

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 15 akora umuziki yagaragaje ko ku gihe cyabo batangira umuziki, byabaga bigoye ariko ubu ishusho yabonye mu muziki w’u Rwanda nyuma y’uko atashye igaragaza ko wateye imbere.

Yagize ati: “Abahanga babaye benshi, uburyo bwo gutunganya imiziki bwarazamutse abaturage bakunda banashyigikira umuziki, ibintu byabaye byiza cyane ugereranyije na mbere.”


Kitoko akomeza avuga ko kugeza ubu amaze guhura n’abatunganya umuziki (Producers) benshi ariko yishimiye cyane ubuhanga bwabo, by’umwihariko ashima ubuhanga bwa Element, ubifatanya no kuririmba.

Ati: “Abatunganya umuziki hafi ya bose baranyemeje muri iyi minsi, kugeza ubu maze guhura n’abatandukanye umushya mu bo maze guhura na bo ni Loader  ari na we wankoreye indirimbo nshyashya ariko n’abandi ndabakurikira. Element ni umuhanga cyane haba mu kuririmba no mu gutunganya umuziki.”

Kitoko avuga ko ku gihe cyabo batangira umuziki byagoranaga cyane gukora igihangano kugeza kigeze ku bantu benshi ariko kuri ubu bafite impano bazamuka vuba bitewe n’ikoranabuhanga bityo abakiri bato bafite buri kimwe, ku buryo badakwiye gutinda gukabya inzozi zabo.

 











Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments