• Amakuru / MU-RWANDA


Ku wa 27 Gashyantare 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye igifungo cy’imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw Uzabakiriho Cyprien alias Djihad, Kwizera Papy Nestor alias Papy Nesta, Ishimwe Francois Xavier na Kalisa John. Icyakora Ishimwe Patrick alias Pazzo Man yagizwe umwere ku cyaha cyo gusakaza no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ya Yampano.

Urukiko rwavuze ko hari iminsi 30 yo kujurira.

Itabwa muri yombi ry’abari muri iyi dosiye uko ari batanu  ishingiye ku kirego cya Uworizagwira Florient alias Yampano cyo ku wa 09 Ugushyingo 2025.

 Nyuma y’uko Yampano atanze ikirego muri RIB, icyakurikiyeho ni uguta muri yombi urusorongo abarimo Ishimwe Patrick alias Pazzo Man wabimburiye abandi ku wa 11 Ugushyingo 2025. Hakurikiyeho Kalisa John alias Kjohn wafunzwe ku wa 14 Ugushyingo 2025. Ku wa 18 Ugushyingo 2025 RIB yataye muri yombi Ishimwe Francois Xavier.

Nyuma y’iminsi umunani iperereza rikorwa ku wa 26 Ugushyingo 2025 nibwo RIB yafunze Uzabakiriho Cyprien alias Djihad na Kwizera Papy Nestor alias Papy Nesta.

Ku wa 04 Ukuboza 2025 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije Urubanza rw’abo batanu bahuriye muri dosiye imwe. Ishimwe Patrick alias Pazzo Man yagaragje ko atiteguye kuburana kandi ko umwunganizi we adahari.

Urubanza rwahise rwimurirwa ku wa 11 Ukuboza 2025. Icyo gihe bose bari bakiri muri kasho kuko baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Kuri iyo tariki baraburanye noneho bose bagaragaza ko barengana ndetse basabye ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Kuri buri wese yagaragarije Urukiko ko atigeze asakaza amashusho y’urukozasoni icyakora bane muri bo bibagiwe igice cy’itegeko riri kubakurikirana aho ryateganyije kugira uruhare mu isakazwa ry’ayo mashusho.

Hari ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025 ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasomaga umwanzuro w’urubanza rwa bariya batanu bahuriye kuri dosiye imwe. Yari inkuru nziza kuri Kjohn warekuwe by’agateganyo ariko bagenzi be bane,urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rwasobanuye ko hari iminsi itanu yo kujuririra icyo cyemezo. Nyuma y’iminsi 12 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Ubujurire bw’abo bane bari baramaze kujya I Mageragere.

Urubanza rw’ubujurire bararutsinzwe, noneho batangira kwiga urubanza mu mizi.

Hari ku wa Mbere tariki 05 Mutarama 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko rwashyikirijwe raporo y’urubanza rwabo ari na byo byashingiweho rufata umwanzuro.

Umucamanza Mukuru yagaragaje ko asesenguye raporo y’urubanza rwabo Uzabakiriho Cyprien bagasanga yari yarashinze ‘Group ya WhatsApp’ yise Abachou ndetse hanagaragayemo amashusho yumvikanyemo aririmba indirimbo yateraga amatsiko abantu ngo bajye kuyashaka ibyo byashingiweho urukiko rusanga ubujurire bwe nta shingiro bufite, bityo ko umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro washyirwa mu bikorwa.

Ku bijyanye na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Urukiko rwasanze nta guhanahana amashusho hagati ya Djihad na Patrick ariko byabayeho kuri KJohn Owakabi. Rukomeza ruvuga ko raporo igaragaza ko Ishimwe yavuganye na MUZAFARU Ddumba , asaba Ishimwe ko yasiba ayo mashusho kuko yashakishwaga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Iperereza rigaragaza kandi ko Patrick yahaye KJohn Video ariko atigeze ayikwirakwiza ku bandi. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rusanga ingingo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho rufunga Patrick iminsi 30 y’agateganyo ifite ishingiro.

Naho kuri Ishinwe Francois Xavier bigaragara ko yari afite itsinda (group) irimo abantu 319 yitwa ‘Rwanda Burundi Uganda Prono’ aho yasabaga abantu amafaranga kugira ngo abahe amashusho.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rusanga ingingo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho rufunga Patrick iminsi 30 y’agateganyo ifite ishingiro.

Muri raporo y’urubanza rwa Kwizera Nestor, byagaragaye ko telefone ye yagiye yakira ubutumwa bw’abasabaga ayo mashusho ya Yampano na we agahita ayabohereza, akaba yari afite ‘Group ya Whatsap’ igamije gukwirakwiza amafoto n’amashusho by’urukozasoni yitwa Hard Talk, yari irimo abantu 225 na yo yatangirwagamo video zirimo n’iya Yampano. Ku wa 17 Gashyantare 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije mu mizi bose uko batanu.

Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.

Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

 Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments