• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umunyarwenya  Patrick Salvado umaze kubaka izina hano mu karere ka Afurika y’iburasirazuba kubera urwenya rwe  yatumiwe i Kigali mu gitaramo cy’urwenya rukorwa mu rurimi rw’Icyongereza aho yatumiwe n’umunyarwenya Babu Joe.

Ni igitaramo kiba ku wa Gatanu wa buri byumweru bibiri, ariko kikaba mu cyumweru icya Gen-z comedy kitabayemo kuko cyatekerejweho hatagamijwe ibyo bitaramo byuzuzanya bigasusurutsa benshi

umunyarwenya Babu Joe uri mu bategura icyo gitaramo yadutangarije  ko batekereje gutumira Patrick Salvado mu rwego rwo kwagura imipaka kugira ngo igitaramo kirusheho kumenyekana no gukundwa.

Ati: “Patric Salvado ni umunyarwenya mwiza kandi ubikoze igihe, twamutumiye twifuza kwagura imikoranire n’abandi banyarwenya kuko tuzazana n’abandi barimo abo muri Kenya, gusa ubu niwe twahereyeho kuko yari akumbuwe mu Rwanda ntiyahaherukaga kandi arahakunda.”

Yongeraho ati: “Ikindi kandi turashaka ko abantu bamenya ko igitaramo gihari ndabizi neza ko Salvado azasiga hari benshi bamenye ko icyo gitaramo kiba.”

Agaruka ku mpamvu batekereje kujya bakora icyo gitaramo gikoze mu zindi ndimi avuga ko ari ukubera ko hari abaza gusura u Rwanda batumva Ikinyarwanda kandi bakunda urwenya bakabura aho bataramira.

Yagize ati: “Ni igitaramo twatekereje nyuma yo kubona ko Visit Rwanda imaze gutera imbere, u Rwanda rurasurwa ugasanga umunutu yumva Icyongereza cyangwa Igifaransa gusa, kandi ntibikwiye ko abadusura batumva uruimi rwacu bicwa n’irungu ahubwo bagomba kubona igitaramo cy’urwenya kiri mu rurimi bumva.”

yakomeje  avuga ko batangiriye muri Mundi center nyuma bakaza kugirana amasezerano y’igihe kirekire na Kigali Universe ari naho igitaramo gisigaye Kibera.

Babu avuga ko igitaramo cyatangiye kitwa ‘Sunday Night Live’ (SNL) nyuma bakaza gusabwa n’abakunzi bacyo kugihindurira umunsi kuko ku Cyumweru habagoraga kuri ubu kikaba gisigaye kiba kuwa Gatanu cyitwa ‘Thank God it’s Funny’
Biteganyijwe ko Patrick Salvado azataramira i Kigali tariki 06 Werurwe 2026 muri icyo gitaramo basigaye bita ‘Thank God it’s Funny’.

Patrick Salvador yaherukaga gutaramira mu Rwanda tariki 21 Werurwe 2024, mu gitaramo cya Gen-Z Comedy show.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments