Umuhanzi
Maniraruta Martin wamamaye mu muziki nka Mani Martin yishimiye gusura Ingoro
y’Amahoro iherereye i Hiroshima mu Buyapani, avuga ko yahigiye byinshi.
Abinyujije
ku rukuta rwe rwa Instagram, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2
Werurwe 2026, Mani Martin yasangije abamukurikira amafoto y’ibihe binyuranye
yagize ubwo yasuraga iyi Ngoro, ndetse nyuma yaho akaba yahaye
ikiganiro abanyeshuri ba Kaminuza ya Hiroshima, Hiroshima City University.
Yagize ati “
Nishimiye gusura Ingoro y’Amahoro iherereye i Hiroshima mu Buyapani, ndi kumwe
na mwarimu Yoshi wigisha mu ishami ryo kubungabunga amahoro no gukemura
amakimbirane muri Kaminuza ya Hiroshima City University.
Ibi bihe
bitazibagirana byampishuriye imbaraga z’umuntu ku giti cye mu kubungabunga
amahoro ku Isi”
Uyu muhanzi
yakomeje avuga ko nyuma yo gusura iyi Ngoro yakiranywe urugwiro muri Kaminuza
ya Hiroshima City University ishami rya Chogoku, aho yabasangije byinshi ku
rugendo rwe nk’umuhanzi.
Ingoro y’Amahoro
iherereye i Hiroshima, Mani Martin yasuye niyo ibumbatiye amateka agaruka ku
iraswa ry’igisasu kirimbuzi cyiswe “Little Man”, Leta Zunze Ubumwe za Amerika
zarashe mu mujyi wa Hiroshima mu gitondo cya tariki 06 Kanama 1945 mu gihe
cy’intamabara ya kabiri y’Isi.
Muri iyi
Ngoro uhasanga imyambaro, amafoto, utwandiko ndetse n’ibindi bikoresho
abahitanywe n’iki gisasu bari bafite, muri iyi Ngoro kandi uhabona ubuhamya
bw’abarokotse iki gisasu ndetse n’ingaruka iki gisasu kirimbuzi cyasize.
Mani Martin
urikubarizwa mu Buyapani kuva mu mpera z’icyumweru gishize, azataramira
abakunzi be mu bitaramo bibiri ateganya kuhakorera ndetse agire umwanya wo
kubumvisha album ye nshya yise “Rebirth” amaze iminsi ashyize hanze.
Biteganyijwe ko ku munsi w’Ejo, tariki ya 3 Werurwe 2026, Mani Martin azasura ishuri ry’abakobwa rya Hiroshima Jogakuin, ku Gicamunsi akazitabira ibiganiro bigaruka ku Mugabane wa Afurika bizabera muri Kaminuza ya Hiroshima City University, ni mu gihe ku Mugoroba azasusurutsa abazitabira ibyo biganiro.
Like This Post? Related Posts