• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE
Abasirikare 1.518 bagize ingabo zidasanzwe zigendanwa z’Ingabo za ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise) basoje ku mugaragaro amahugurwa yabo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Werurwe 2026, i Rumangabo, mu ntara ya Nord-Kivu.

Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za ARC akaba n’Umuhuzabikorwa wa gisirikare wa AFC/M23, Jenerali Majoro Sultani Makenga.

Mu ijambo rye, yashimiye aba basirikare ku muhate bagaragaje mu gihe cy’amahugurwa, anabibutsa inshingano zikomeye zibategereje mu kurinda no kurengera abaturage.

Aba basirikare bashya batangaje ko  biteguye gukora imirimo yabo ku rwego rwuzuye, bagakorera igihugu no kurinda abasivile bagizweho ingaruka n’intambara iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu muhango wabaye mu gihe umutekano mu Ntara ya Nord-Kivu ugikomeje kuba muke, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugirana imirwano n’ingabo za leta, bigira ingaruka ku baturage benshi.

Aya mahugurwa asojwe nyuma y'iminsi mike uwari umuvugizi w'ingabo za ARC/M23 Lt Col Willy Ngoma  yishwe  mu bitero by'indege za FARDC zagabye gace ka Rubaya .aho byakomeje kuvugwa ko na Jenarali Major  Sultan Makenga nawe yakomerejemo ariko yongeye kugararagara mu ruhame asoza ayo mahugurwa



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments