• Amakuru / POLITIKI

 

Kuri  uyu  wa mbere I Addis Ababa muri Ethiopian  itsinda  ry’ingabo z’U Rwanda  riyoboze n’umuvugizi wazo  Brig Gen Ronald  Rwivanga ryakiriwe na Minisitiri  w’Ingabo za Ethiopia Hon Aisha Muhammed .

Iyi nama yahuje abo bombi yabaye mu  gihe  muri icyo gihugu  bari mu birori byo kwizihiza imyka 130 y’intambara  ya Adwa imwe mu ntambara zifite amateka akomeye muri Ethiopia

Impande  zombie  zagiranye  ibiganiro byibanze  ku gushimangira no kwagura ubufatanye busanzwe mubya gisirikare  hagati y’ibihugu  byombi

Impande zombi zagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira no kwagura ubufatanye busanzwe mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, harimo kongera ubufatanye mu mahugurwa  mu bya gisirikare , gukomeza  guhana ubunararibonye mu by’umutekano  , gufatanya ubufatanye  mu bikorwa  byo kubungabunga amahoro .

By’umwihariko  abo bayobozi bombi  baganiriye  ku mikoranire  mu rwego rw’ikoranabuhanga rigezweho cyane cyane mu bijyanye  n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial  Intelligence )

Iri koranabuhanga rikomeje kugira uruhare rukomeye mu mutekano no mu igenamigambi rya gisirikare ku isi, bityo ubufatanye muri uru rwego bukaba bushobora kuzamura ubushobozi bw’ibihugu byombi.

Iyi nama yashimangiye ko  umubano ukomejemwiza no gutera imbere hagati y’u Rwanda na Ethiopia, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments