Nyuma yuko abayobozi bo mu Ntara yAmajyaruguru birukanywe ku mirimo, hari igenzura ryakozwe mu nzego no mu duce aba bayobozi bayoboraga, ryagaragaje ibibazo bitandukanye kandi bikomeye bishingiye ku dutsiko bari barubatse.
Minisitiri wUbutegetsi bwIgihugu, Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko u Rwanda rudakina iyo bigeze ku ihame ry’ubumwe bwAbanyarwanda ku buryo ikintu cyose kibangamiye iyo ngingo gikemuka hafashwe ingamba zose hatitawe ku bo bireba n’uko baba bangana.
Aba bayobozi birukanywe na Perezida wa Repubulika nyuma yo kutuzuza inshingano zabo zijyanye zo kurengera ihame ryUbumwe bwAbanyarwanda.
Ikindi cyagaragaye muri utu turere, ni uko utwo dutsiko dukora ibikorwa bidasobanutse byagombye kuba bikorwa nInzego za leta, ku buryo two tuzirenga.
Twabibutsa ko Mu bayobozi bakuwe ku myanya yabo harimo Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wIntara wasimbuwe na Nzabonimpa Emmanuel nkUmunyamabanga Nshingwabikorwa wIntara wagateganyo.
Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wari Meya yakuweho, asimburwa na Bizimana Hamiss. Uyu muyobozi yari yatorewe kuyobora Musanze kuva mu Ugushyingo 2021. Mu bandi bakuwe ku myanya yabo harimo Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage; Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi.
Hirukanywe kandi uwayoboraga akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney kuva mu Ugushyingo 2021, yakuweho asimburwa byagateganyo na Niyonsenga Aimé François.
Mu bandi bayobozi birukanwe harimo Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.
Undi muyobozi wirukanywe ni uw’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, wasimbujwe na Nshimiyimana Jean Baptiste nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo.
Aba bayobozi birukanywe nyuma y’ukwezi mu Majyaruguru habaye igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono. Tariki 9 Nyakanga 2023 ni bwo mu Murenge wa Kinigi ho mu Karere ka Musanze habaye uwo muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z’umutekano n’abandi.
Minisitiri Musabyimana yavuze ko aba bayobozi birukanwe, nta sano bafitanye no kuba baba ari Abakono. Ati “Nta muntu wirukanwe kuko ari umukono [...] hirukanwe abakozi n’abayobozi mu nzego za leta bafite aho bahuriye no kurinda ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, bakaba batarujuje inshingano zabo. Waba uri umukono cyangwa utari we.”
Like This Post?
Related Posts