Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe 2026, abaturage benshi batuye i Goma bahuriye mu myigaragambyo yamagana igitero cya drones ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye muri uyu mujyi, basaba ihuriro AFC/M23 kubohora iki gihugu cyose.
Mu masaa kumi
y’urukerera rwo ku wa 11 Werurwe, drones z’ingabo za RDC zarashe ingo
z’abaturage mu gace ka Himbi, zica abasivili batatu barimo Umufaransakazi wakoreraga
ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Karine Buisset.
AFC/M23 yamaganye iki gitero, igaragaza ko bidakwiye ko
umuryango mpuzamahanga ukomeza guceceka mu gihe Leta ya RDC irenga nkana ku
masezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri Qatar.
Nyuma yo kwakira ubutumire bwa sosiyete sivile, mu gitondo cyo
kuri uyu wa 12 Werurwe abaturage benshi b’i Goma bahagaritse ibikorwa byabo,
bahurira mu myigaragambyo yamagana ubugizi bwa nabi bwa Leta ya RDC.
Bamwe muri aba baturage bafite ubutumwa bwihanganisha imiryango
y’abasivili biciwe muri iki gitero n’ubwamagana ibitero bya drones ingabo za
RDC zikomeje kugaba mu bice bituwe n’abasivili benshi mu ntara ya Kivu
y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Aba baturage bagaragaje ko ibitero ingabo za RDC zikomeje
kugaba, zititaye ku buzima bw’abasivili, ari ikimenyetso cy’uko Perezida Félix
Tshisekedi yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo agume ku butegetsi.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko
abigaragambya basabye “AFC/M23 gukura ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi muri RDC
yose” kuko aho bugenzura buhifashisha mu bikorwa by’urugomo, guhungabanya
umutekano no kubabaza abaturage.
Goma igenzurwa na AFC/M23 kuva muri Mutarama 2025. Ni ubwa mbere
igabweho igitero cya drones mu gihe kirenga umwaka ivuye mu maboko ya Leta ya
RDC.