• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Komisiyo y’amatora muri Burundi yatangaje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku wa 3 Gicurasi 2027 , icyemezo cyatangarijwe mu nama ikomeye yateje  n’impaka ndetse cyanamaganwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abagize opozisiyo banze kwitabira iyo nama, bavuga ko uburyo amatora ategurwa butatanga icyizere cy’amatora aboneye kandi mu mucyo.

Mu itangazo rusange ryashyizweho umukono n’abatavuga rumwe na Leta, bavuze ko Komisiyo y’Amatora “itari mu mwanya wo gutegura amatora yubahiriza amahame y’ubwisanzure, ukuri n’ubutabera”.

Opozisiyo ivuga ko imiterere y’iyo komisiyo n’imikorere yayo bituma habaho impungenge ku bwigenge bwayo.

Banongeyeho ko mu gihe hatarabaho “ibiganiro bya politiki bihuriweho n’impande zose”, imyiteguro y’amatora isa n’ikorwa mu buryo bwihuse kandi budakwiye.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko: amatora azaba ku wa 3 Gicurasi 2027  naho  ibyavuye mu matora bikazatangazwa burundu ku wa 18 Gicurasi 2027 naho Perezida uzatsinda akazarahirira kuyobora igihugu ku wa 18 Kamena 2027

Mu gihe nta mukandida uzabona amajwi ahagije mu cyiciro cya mbere, hazabaho icyiciro cya kabiri ku wa 1 Kamena, naho ibisubizo bya nyuma bitangazwe ku wa 16 Kamena.

Perezida uriho, Évariste Ndayishimiye, ni we uhabwa amahirwe menshi yo kongera gutsinda aya matora.

Uyu muyobozi w’imyaka 57 yatangiye kuyobora Burundi mu 2020, nyuma y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza wayoboye igihugu igihe kirekire.

Mu kwezi kwa Mata, ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD ryamaze kumugira umukandida waryo mu matora ateganyijwe.

Mu myaka yashize, Évariste Ndayishimiye yagerageje kugabanya ubushobozi bwa bamwe mu basirikare bakomeye mu gihugu, ariko akomeza kugira ijambo rikomeye ku buyobozi bw’igihugu.

Abasesenguzi bavuga ko amatora ateganyijwe azakurikirwa cyane n’akarere ndetse n’amahanga, cyane cyane ku birebana n’ubwisanzure bwa politiki n’uburenganzira bwa muntu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments