Abanyarwanda 205 bari bamaze igihe baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe icyemezo cyo gutaha.
Aba Banyarwanda banyuze ku mupaka munini uhuza u
Rwanda na RDC mu Karere ka Rubavu, bakirwa n’Umuyobozi w’aka karere wungurije
ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique.
Batashye kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2026.
Umubare munini w’aba Banyarwanda batashye ugizwe
n’abagore ndetse n’abana bavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo.
Babwiye itangazamakuru ko bafashe icyemezo cyo
gutaha nyuma yo kubikangurirwa na bagenzi babo batashye mbere, babasha kwiteza
imbere.
Benshi mu Banyarwanda bataha ni ababa baramaze
igihe bafashwe bugwate n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR Ukorera mu mashyamba yo
muri RDC.
Kuva AFC/M23 yatangira kugenzura ibice byinshi byo
mu Burasirazuba bwa RDC, aba Banyarwanda babonye umutekano, ndetse ku bufatanye
n’Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku mpuzi, ababishaka bafashwa gutaha.