Polisi y’u
Rwanda yakiriye Abapolisi bagize itsinda RWAFPU3-3, bavuye mu butumwa
bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya
Centrafrique (MINUSCA), aho bari bamaze umwaka urenga baburimo.
Aba bapolisi
bakiriwe kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe, ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga
cya Kigali i Kanombe, aho bakiriwe na CP Yahya Kamunuga, wari uhagarariye
ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
CP Kamunoga
yabahaye ikaze nyuma y’igihe bari bamaze babungabunga amahoro muri
Santrafurika, abashimira imyitwarire myiza yabaranze ubwo bari mu butumwa.
Yagize ati
“Impamvu twaje kubakira nk’uko twabaherekeje mugenda, ni uko akazi mwagiye
gukora mwagakoze neza. Tubahaye ikaze rero ibyo mwatumwe n’igihugu mwabikoze
kinyamwuga ubuyobozi bwa Polisi burabibashimira.”
Yakomeje
ati:” Mwagiye mu kazi natwe dusigara tugakora nk’uko bisanzwe, nimuze rero
twongere dufatanye dukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukorera hamwe nk’uko
byabaranze muri mu butumwa bikomereze na hano turinda umutekano w’abaturarwanda
n’ibyabo.”
Abagize
Itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro ryari riyobowe na SSP Thomas Kayonga,
ryasimbuwe n’irya bagenzi babo RWAFPU3-4 riyobowe na CSP Emmanuel Hitayezu,
biteganyijwe ko nabo bazahamara igihe kingana n’umwaka.
Umuyobozi
w’itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro, SP Bernard Gatete, yavuze ko mu gihe
bamazeyo cy’umwaka urenga bujuje inshingano bari bashinzwe zabajyanye ndetse
bahakorera n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura iterambere
n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati:
” Mu nshingano twari dufite zo kurinda umutekano w’abaturage b’abasivile bo mu
karere ka Bangassou, twazongeragaho n’izindi zigamije iterambere ndetse
hakabamo n’izo dufatanya na bo.
Yagaragaje
bimwe mu bikorwa bakoze birimo gutanga amazi meza, gukorana n’abaturage
umuganda wa buri kwezi, gutanga ubuvuzi, ndetse no gushinga ikipe y’umupira
w’amaguru y’urubyiruko ifasha gusabana n’ibindi bikorwa bitandukanye bizamura
imibereho myiza y’abaturage.
SP Gatete
yavuze ko bagize uruhare mu migendejere myiza y’amatora yabaye muri iki gihugu.
U Rwanda
rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije
kubungabunga amahoro muri Centrafrique guhera mu 2014.
Kugeza ubu u Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bwa Loni mu gihugu cya Centrafrique ariyo; RWAFPU-1 na PSU akorera mu Murwa mukuru Bangui, itsinda RWAFPU-2 riri ahitwa Kaga-Bandoro ndetse na RWAFPU-3 rikorera mu Mujyi wa Bangassou.
Like This Post? Related Posts