M. Villavicencio, wari ufite imyaka 59, yarashwe . Yabaye umunyamakuru w’umwuga, ubu akaba yari umwe mu bakandida umunani biyamamariza kuyobora igihugu cya Equador, mu matora ateganyijwe ku itariki 20 Kanama 2023.
Yari umugabo uvugwaho kuba ashyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa muri icyo gihugu, aho uretse kuba yarabaye umunyamakuru w’umwuga ukora inkuru zicukumbuye, yanabaye umudepite muri icyo gihugu.
Uretse M. Villavicencio wahise apfa, hari n’abandi bantu icyenda bakomeretse, harimo umugore umwe wiyamamarizaga kuzaba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Hari kandi n’abapolisi babiri bakomeretse, mu gihe umwe mu bakekwaho kuba ari mu barashe na we yahise araswa n’inzego z’umutekano arapfa, nk’uko byatangajwe na ‘TV5 Monde’.
Uwo abaye umwe banyapolitiki bishwe muri uyu mwaka, bagapfa mbere gato y’uko amatora barimo kwiyamamazamo atangira, rimwe na rimwe bikavugwa ko bahitanywe n’abo batavuga rumwe, cyangwa se ababafataga nk’abakeba.
Like This Post? Related Posts