• Imyidagaduro / ABAHANZI

 

Nyuma yo gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama 2026, Umuyobozi w’Ishyaka rirwanya Ubutegetsi muri Uganda – NUP – Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), yatangaje ko we n’umuryango we bamaze guhunga icyo bita “igitutu cy’ubuyobozi bwa Perezida Museveni“.

Bobi Wine avuga ko yahunze Igihugu nyuma y’uko inzego z’umutekano zimaze ibyumweru byinshi zimushakisha ashinjwa guteza umwuka mubi nyuma yo gutsindwa amatora akayita igihuha avuga ko ibyavuyemo bitajyanye n’ubushake bw’abaturage.

Muri ayo matora, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatsinze n’amajwi 71,6% mu gihe Bobi Wine yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 24,72 gusa.

Hari hashize ibyumweru byinshi irengero rya Bobi Wine ritazwi, aho bamwe mu bamushyigikiye bavugaga ko ashobora kuba yaranyerejwe n’ubuyobozi bwa Uganda.

Mu gihe yari yaraburiwe irengero, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko agize amahirwe yakwifatira Bobi Wine, bisobanurwa mu bamukurikira nk’ibikangisho bikomeye kuri uyu muhanzi waje kuvamo ijwi rikomeye rirwanya Leta ya Uganda.

Mu gihe abantu bari bacyibaza aho aherereye, Bobi Wine yatangaje ubutumwa mu buryo bw’amashusho avuga ko yageze ku ntsinzi yo kuva muri Uganda aho agiye mu zindi gahunda z’ingenzi mu mahanga. Yahamije ko azagaruka igihe azabona hari uburyo bumworohereza gukomeza ibyo yita urugamba rwo guharanira demokarasi ndetse n’ubwisanzure bwa Politiki.

Yashimye abaturage ba Uganda bamuhishe bakanamurinda igihe inzego z’umutekano zarimo zimushakisha hasi no hejuru. Mu gihe cyo kwiyamamaza, bivugwa ko Bobi Wine yabonye abamushyigikira benshi mu rubyiruko rwo mu mijyi by’umwihariko, bituma aza imbere mu bahanganye na Perezida Museveni.

Biteganyijwe ko Perezida Museveni w’imyaka 81 y’amavuko azarahirira gukomeza kuyobora Uganda muri Gicurasi 2026, aho azakomeza manda ya 7 anegereza kumara igice cy’ikinyejana ku buyobozi.  

Umubare munini w’abaturage ba Uganda ugaragaza ko ukinyuzwe n’ubushobozi bwe ndetse n’ubwenge adahwema kugaragaza mu miyoborere, aho yabaye umusemburo w’amahoro mu gihugu no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Bamushimira kandi ko kuva yafata ubutegetsi mu mwaka wa 1986, Uganda yarushijeho gutera imbere mu nzego zitandukanye kugeza n’uyu munsi.

Gusa abatavuga rumwe na we bamushinja ko yashenye inzego za demokarasi ndetse akaniga ubwisanzure bwa Politiki.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments