• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umunyarwenya Clapton Kibonge, n’umugore we Ntambara Mutoni Jackie berekanywe mu rusengero nk’umuryango ugiye gutera indi ntambwe.

Uyu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026, mu rusengero rwa Healing Center Church ruherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, aho basabiwe umugisha n’iteraniro ndetse berekanwa nk’umuryango ugiye gukomeza kubana mu buryo bwemewe n’Imana

Clapton Kibonge na Ntambara Jacky berekanywe ku mugaragaro mu rusengero mu gihe , tariki ya 21 Gashyantare 2026, Kibonge yambitse impeta y’urukundo umugore we Ntambara Jackie bamaze imyaka 8 babana nk’umugabo n’umugore, amusaba gukomeza kumubera umugore undi na we arabyemera.

Aba bombi bakaba bageze kure imyiteguro y’ubukwe bwabo buteganyijwe kubera i Nyagatare  tariki ya 04 Mata 2026.

Clapton na Ntambara Jacky basezeranye imbere y’amategeko, tariki ya 18 Ukwakira 2018, mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro , nyuma yaho mu Ukuboza 2018 aba bombi bibarutse imfura yabo,mu gihe muri 2022 babyara ubuheta, nyuma yaho muri 2024 bibaruka umwana wa gatatu wabo.

Nyuma yo kwerekanwa mu rusengero Clapton yagaragaje ibyishimo byinshi cyane aboneraho no  gutumira inshuti ze mu birori by’ubukw bwabo

 





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments